Lionel Messi na bagenzi be biyemeje kwihitiramo ikipe izabanzamo bakina na Nigeria

Lionel Messi ntiyabashije kwagira kunganya na Iceland gusa byahumiye ku mirari nyuma yo kunyagirwa na Croatia 3-0

Nyuma yo kwandagazwa mu mukino ibiri ya mbere y’Igikombe cy’Isi 2018 kiri kubera mu Burusiya, Lionel Messi na bagenzi be nibo bazihitiramo ikipe ibanzamo bakina na Nigeria.

Ibi babikoze nyuma yaho bandagarijwe na Croatia ibatsinda ibitego 3-0 mu ijoro ryo kuwa kane, aho bashinja umutoza wabo Gorje Sampaoli kutamenya gupanga neza ikipe.

Byaje guhumira ku mirari ubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina ryemeje ko Sampaoli akiri umutoza wa Arbicheleste nkuko bakunze kwita ikipe ya Argentina.

Lionel Messi ntiyumvaga ukuntu Algentine yanyagiwe 3-0

Biteganyijwe ko ku mukino bazakina na Nigeria kuri uyu wa kabiri, Lionel Messi na Javie Mascherano, bamwe mu bakinnyi bakuze muri iyi kipe, aribo bazahitamo ikipe y’abakinnyi 11 bazabanzamo.

Ni umukino wo gupfa no gukira ku ruhande rwa Argentina dore ko basabwa kuyitsinda byanze bikunze ndetse na Iceland ku rundi ruhande ntitsinde Croatia bizakina.

Lionel Messi wavuze ko azasezera gukina umupira w’amaguru byibuze atwaye igikombe cy’isi, biramusaba imbaraga nyinshi we na bagenzi be kubanza kwikura imbere ya Ahmed Musa na Super Eagles, Nigeria.

Algentine kugirango ikomeze irasabwa gutsinda Nigeria ifite amanota ane nyuma yo kwihererana Iceland ikayitsinda 2-0 bya Ahmed Musa

Nubwo batangaje ko ari bo bazihitiramo ikipe izabanzamo, hari bamwe bemezaga ko n’ubundi uyu mutoza yari asanzwe avangirwa na Messi kuko byahwihwiswagwa ko n’ubusanzwe agira ijambo rikomeye mu guhitamo abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye ndetse yewe no muri Balcerona.

Kugeza ubu, Argentina ni iya nyuma mu itsinda D n’inota rimwe yakuye kuri Iceland.

- Advertisement -