Djihadi Bizimana yatangiye imyitozo ye ya mbere muri Waasland Beveren

Djihad yakoze imyitozo ye ya mbere uyu munsi

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihigu Amavubi, Bizimana Djihadi, yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya ya Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ububirigi.

Djihadi Bizimana yageze mu gihugu cy’u Bubirigi kuri uyu wa gatanu nyuma yo gukina umukino we wa nyuma mu ikipe yavuyemo ya APR FC, umukino batsinzemo Rayon sport 2-1.

Djihadi Bizimana ntiyabashije gukora imyitozo na bagenzi be ku wa gatanu kubera umunaniro, byatumye ategereza uyu munsi ku wa mbere aho yakoze umwitozo we wa mbere.

Umutoza wa Beveren

Waaslanda Beveren imaze igihe itangiye imyitozo mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira muri Nyakanga bajya gusura Zulte Walgem, nyuma bakakira ikigugu Standard de Liege.

Biteganyijwe ko Djihadi azajyana na bagenzi be mu mwiherero bazakorera mu Buhorandi aho bazakina imikino ibiri ya gicuti mbere yo gutangira shampiyona.

Djihadi Bizimana uzajya wambara nimero 8 nkiyo yarasanzwe nubundi yambara muri APR FC, ashobora kugaragara mu mukino we wa mbere mu myenda ya Beveren kuri uyu wa gatandatu ubwo bazaba bakina umukino wa gicuti.

- Advertisement -