Perezida Duterte Wigeze Gutuka Papa Yongeye Kwihandagaza Atuka Imana

Nta gihe kinini cyari gishize n'ubundi uyu mukuru w'igihugu cya Philippine Rodrigo Duterte atutse Imana akayita igicucu.

Umukuru w’ igihugu kiganjemo abakirisitu bari hejuru ya 90%, yise Imana “igicucu” ndetse anapfobya inkuru yo gucumura kwa Adam na Eve igaragara muri Bibiliya.

Perezida wa Philippine Rodrigo Duterte ukunze kurangwa n’imvugo ndetse n’ibikorwa bidasanzwe, yongeye kugaragara kuri televiziyo atangaza amagambo yakuruye impaka n’uburakari muri iki gihugu gituwe cyane n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Muri iryo jambo ryiganjemo imvugo zinenga icyitwa inkomoko y’icyaha abantu bose bitirirwa cyaturutse kuri Adam na Eva, Duterte yabajije ati: “Iyo Mana y’igicucu ni nde? yaremye ikintu cyiza, irangije itekereza igikorwa kizagerageza ndetse kigasenya ubwiza bw’umurimo wayo.”

Yongeyeho ati: “ubundi ko mwari mutaravuka ariko uyu munsi mukaba mufite icyaha cy’inkomoko. Ese iryo ni bwoko ki? Ntabwo nshobora kubyemera.”

Bishop Arturo Bastes, umwe mu barakajwe n’amagambo ya Duterte, yamusubije avuga ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse anasaba amasengesho kugira ngo izi mvugo zituka Imana n’ibikorwa by’igitugu bye bishyirweho iherezo.

Harry Roque, umuvugizi wa Perezida yatangaje ko ibyo uyu mukuru w’igihugu yavuze nta kibazo kibirimo, ngo kuko bijyanye n’imyumvire ye bwite, kandi ko kwita Imana igicucu atari ibintu yashyize muri politiki y’iki gihugu.

N’ubwo imbaga nyamwinshi itishimiye aya magambo atuka Imana, hari abandi bavuga ko kiliziya itari ikwiye kubabazwa n’aya magambo, ngo kuko nayo ubwo abantu bicwaga mu rugamba rwatangijwe na Duterte rwo guhashya ibiyobyabwenge yaricecekeye.

Ubwo yatangizaga urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge kandi, Duterte yise Barack Obama wari Perezida wa Amerika umwana w’indaya, ndetse anavuga ko yakwishimira kwica abantu bose ibiyobyabwenge byagize imbata .

Ubwo yari akiri Meya w’Umujyi wa Davao muri 2016, Duterte yakomoje k’Umumisiyoneri w’Umunya-Australia wafashwe ku ngufu, avuga ko ngo byamubabaje, ariko ko icyamushavuje cyane ari uko atari we babanje kuryamana.

Duterte wagiye ku butegetsi muri Nyakanga 2016, akunze kurangwa n’imvugo zibasira Kiliziya Gatolika, nyamara mu gihugu ayobora umubare munini w’abagituye ni Abakirisitu Gatolika.

Rodrigo Duterte Yagiye ku butegetsi muri Nyakanga 2016

 

- Advertisement -