APR FC itwaye igikombe cya 17 cya Shampiyona nyuma yo kwisasira Espoir FC

APR FC itwaye igikombe irusha AS Kigali amanita atanu nyuma yaho Abanyamujyi banganyije na Musanze ku munsi wa nyuma

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yegukanye Azam Rwanda Premier League 2017/2018 nyuma yo gutsinda Espoir FC 2-0 kuri Sitade Amahoro I Remera.

Mu myaka 24 ishinzwe, APR FC yegukanye igikombe cya 17 cya shampiyona n’amanota 66, urusha ikipe ya kabiri AS Kigali amanota 5, dore ko AS Kigali yari igifite amahirwe yo gutwara igikombe kugeza ku mukino wa nyuma yanganyije na Musanze FC 1-1 kuri Sitade Ubworoherane.

APR FC nk’ikipe yashakaga insinzi kuri uyu mukino, yatangiye yotsa igitutu Espoir FC maze ku munota wa 13, Nsabimana Aimable atsinda igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koroneri yari itewe na Nshuti Dominique Savio.

Savio Nshuti wari wabanje mu kibuga uno munsi, yagoye abasore ba Espoir FC, ku mipira yagendaga anyuza ku mpande ari nako akeba imipira ashakisha Byiringiro Lague na we wari wazonze ubwugarizi bw’ikipe y’inyuma y’i shyamba rya Nyungwe, Rusizi.

Mu gice cya kabiri, APR FC ntiyahwemye gusatira izamu ryari ririnzwe na Anserme, umunyezamu wa Espoir FC, bidatinze Muhadjili Hakizimana atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 51.

Muhadjili Hakizimana umaze igihe yitwara neza, yahise yuzuza igitego cya 13 muri uno mwaka wa shampiona 2017/2018 nyuma ya Jean Claude Ndarusanze “Lambalamba” urangije afite ibitego 15.

Nubwo APR FC yegukanye igikombe cya shampiona 2017/2018, ntiyahise ishyikirizwa igikombe dore ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryabanje kwisegura ko igikombe kitazahita gitangwa kubera ko umufatanyabikorwa Azam TV idafite ubushobozi bwo kwerekana imikino ibiri, uwa As Kigali yakiniye i Musanze na APR FC kandi zose zari zifite amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

- Advertisement -