Gor Mahia Yashinjije Meddie Kagere Ubugambanyi Nyuma Yo Gusinyira Simba Sports Club

Gor Mahia nyuma yo gutakaza Kagere wari ubafatiye runini bamwise umugambanyi nubwo yari afite uburenganzira bwo guhitamo ikipe ashaka

Ikipe ya Gor Mahia yashinjije ubugambanyi Meddie Kagere nyuma yaho uyu musore w’Umunyarwanda asinyiye ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania imyaka ibiri, ku kayabo k’amafaranga milioni 50.

Kagere Meddie wari amaze igihe yitwara neza muri Gor Mahia, ashyize umukono ku masezerano muri “Wekundu wa Musimbazi”, Simba Sports Club, nyuma y’igihe yari amaze aganira n’iyi kipe ndetse na Younger Africans, mukeba w’ibihe byose wa Simba Sports Club.

Kagere Meeddie yasinye imyaka ibiri mu ikipe yambara umutuku n’umweru ku kayabo k’ibihumbi miringo itanu by’amadorari y’abanyamerika ahwanye na miriyoni zisaga mirongo itanu z’amanyarwanda.

Guhera ku wa mbere akigera muri Tanzania, abakunzi ba Gor Mahia batangiye ku mwita umugambanyi kuko bifuzaga kumuguman ariko byaje kubarangirana ejo ku wa 26, Kamena ubwo Kagere yasinyiraga Simba.

Kagere yerekeje mu ikipe ya Simba sports club nyuma yo gutera umugongo ikipe ya Young Africans ndetse na APR FC zose zamwifuzaga cyane.

Asanze abandi ba rutahizamu bakomeye cyane muri Simba Sports Club barimo Umugande Emmanuel Okwi na John Mboko ukomoka muri Tanzania, rikaba rizaba ihurizo rikomeye ku mutoza Masudi Djuma, gutoranya uwo azabanzamo.

Meddie Kagere yerekeje muri Simba Sports Club nyuma yo kuyitsinda kimwe mu bitego Gor Mahia yabatsinze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Sports Pessa.

- Advertisement -