Sobanukirwa Ibyagizwe Ubwiru Ku Buzima Bwa Bill Gates

Bill Gates arashaka gukora urukingo rw’indwara y’ibicurane

Bill Gates, uzwi nk’umuherwe wa mbere ku Isi yavutse yitwa William Henry Gates ku wa 28 Nzeri 1955 avukira ahitwa Seattle i Washington. Akaba yaravukiye mu muryango uciriritse na bashiki be babiri, Kristiane na Libby ku babyeyi bitwa William H.Gates na Mary Maxwell.

Hari bimwe ndetse bitari bike bishobora kugutangaza kuri uyu muherwe ufite ubutunzi bubarirwa kugeza ubu muri biliyoni 93.2 z’Amadorari y’Amerika bitewe nuko bimwe byari byaragizwe ibanga.

Gates yavukiye mu muryango uciriritse ariko wahoranaga ibyishimo

Umuryango wa Gates nubwo utari ukize wahoraga wishimye ndetse n’abana babo batatu bagashishikarizwa gukora cyane ngo bagere ku nsinzi. Bill Gates nk’umwe mu bana batatu yatangiye kugaragaza ko ashoboye ubwo yakoranyaga iwabo bakajya mu mikino mu gihe cy’impeshyi ahitwa Puget Sound.

Bill Gates yemera ko yakundaga kuba hafi ya nyina, Mary, wabaye umwarimu nyuma ajya gufasha abana ndetse n’agace yari tuyemo.

Nyina wa Gates kandi yakoreye ibigo bitandukanye harimo Banki ya mbere yashinzwe na nyirakuru anakorera IBM (International Business Machine).

Bill Gates yakundaga gusoma ibitabo cyane akiri umwana w’imyaka 11 ariko ababyeyi be bakaba barakundaga kwita ku myitwarire ye no kumuha uburere.

Bill Gates yari umuhanga mu ishuri mu mibare, siyansi, drama ndetse akarusho mu Cyongereza. Gusa agakunda kunanirwa ndetse no kuba ahuze cyane bigatera inkeke ababyeyi be ko ashobora kuzahora yigunze.

Bill Gates yanditse amateka yo kurangiza kaminuza afite amanota atangaje

Uyu mugabo wubashywe kuri uyu mubumbe dutuye, yashoje amashuri ya kaminuza muri Havard afite amanota 1590 kuri 1600.

Bill Gates yashatse umugore wari umukozi we

Bill Gates yaje gushinga ikigo gikomeye cyane (Microsoft) gikora softwares hamwe na mugenzi we Paul Allen ahita aba umuherwe ku Isi. Muri iki kigo harimo imigabane igera kuri miliyoni ebyiri n’igice byatumye aba bagabo ku myaka 31 y’amavuko bagaragara ku rutonde rwa Forbes rw’abaherwe 400 muri Amerika.

Bill Gates yaje kugirana ubushuti budasanzwe n’uwari umwe mu bakozi b’ikigo ke witwa Melinda baza gushyingiranwa ku wa 1 Mutarama 1994 muri Hawaii.

Bill Gates yashakanye n’uwahoze ari umukozi we, Belinda, mu 1994

Nyuma y’ubukwe bwe, nyina yaje kwitaba Imana azize uburwayi bwa kanseri y’amabere. Uyu muryango waje kwibaruka abana batatu harimo umukobwa wabo w’imfura witwa Jennifer mu 1996, umuhungu witwa Rory mu 1999 ndetse baza kwibaruka uwundi mukobwa witwa Phoebe muri 2002.

Mu 1994 Gates na Melinda baje gushyiraho ikigo mu rwego rwo gufasha uburezi ndetse n’ubuzima. Mu guterwa imbaraga n’umufasha we Melinda yaje kuba umuyobozi mu kimbo cya nyina wa Gtates yigira ku bikorwa byiza by’ibyamamare muri Amerika nka Andrew Carnegie na John D. Rockfeller.

Ibyo byose byatumye umugore wa Gates, Melinda, yumva ko gutanga bimwe mu butunzi bwe ari inshingano ze mu gufasha abakene.

Bill Gates arashaka gukora urukingo rw’indwara y’ibicurane

Muri Mata 2018, Bill Gates yaje gukorana n’umwe mu bashinze Google Larry Page kugirango abone milioni 12 z’amadorari y’urukingo rw’indwara y’ibicurane ku isi hose.

Ibi byatumye uyu muherwe atangaza ko na we yumva yagira uruhare mu bikorwa byagirira akamaro rubanda nyamwinshi nk’ibijyanye n’ubuvuzi

Mu kiganiro na CNN yagize ati: “Uburyo bwo kwirinda indwara ni bumwe mu ntambwe zikomeye zadufasha kuva aho turi uyu munsi tukagera kure.” Yongeraho ati:”kugirango tugere ku ntego z’igihe kirekire dukeneye kubanza kwivura.”

Bill Gates yemera ko ubukire butavukanwa, butareba uko ungana kandi ko ntawe butoranya gusa ubushatse akabukorera abugeraho. Yifuza ko buri wese yagira inzozi nziza kandi akaziharanira. Ubu Bill Gates akaba afite akayabo k’amafaranga asaga biliyoni 93.2 z’Amadorari y’Amerika(US$93.2) nkuko yabitangaje muri Kamena 2018.

- Advertisement -