Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwihariye ku biti birwanya imibu itera malariya

Mu rwego rwo kurandurana n’imizi indwara ya malariya, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) igiye gukorana n’ibigo by’ubushakashatsi hagamijwe kurebera hamwe ubwoko bw’ibiti biberanye n’u Rwanda bishobora guhangana n’imibu itera iyi ndwara.

Ibiti bizwi nka “Artemisia annua” bimara amezi atandatu mu butaka kugira ngo bibe bikuze, ni byo byitezweho guhangana n’ubwiyongere bw’indwara ya malariya bugaragara mu gihugu hose.

Nkuko The New Times yabitangaje, Ishami rishinzwe kurwanya malariya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), rwatangaje ko bikwiriye ko hakorwa ubushakashatsi bwihariye kugira ngo hemezwe ubwoko bw’ibiti bufite ubushobozi bwo guhashya imibu ikwirakwiza iyi ndwara imaze kuba nk’icyorezo mu Rwanda.

Aimable Mbituyumuremyi, Umuyobozi w’iryo shami yatangaje ko ibi biti byagiye bigira akamaro kanini mu gihe cyose byakoreshejwe nk’imiti inyuranye harimo n’iyo gutera mu mazu.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntabwo turamenya umubare w’ibiti bikenewe n’ubuso bikeneweho kugira ngo turwanye maraliya. Gusa  ibi biti igihe byakoreshejwe nk’imiti y’amavuta, iyo gutera (mu nzu) cyangwa nk’imibavu, byagiye bigira akamaro.”

Mbituyumuremyi kandi yaboneyeho atangariza abifuje guhabwa ingemwe z’ibi biti ngo babitere ku ngo zabo, ko izihari zidahagije, gusa abizeza ko hari gahunda yo gukorana n’ibigo by’ubushakashatsi mu buhinzi kugira ngo zituburwe.

Ibiti bya Artemisia annua bifite inkomoko mu gihugu cy’u Bushinwa.

Muri Kamena uyu mwaka, Guverinoma ku bufatanye n’ikigo gitunganya ibireti mu Rwanda, Horizon Sopyrwa Ltd, bateye ibiti bisaga 1800 bya Artemisia annua, kugira ngo bizakorerweho igeragezwa rishobora kuzasiga umuti urambye ku ndwara ya malariya.

Hagendewe ku mibare ya Minisiteri y’Ubuzima, bigaragara ko hagati ya 2008 na 2009 malariya yagabanyutse, kuko nibura abantu 36 ku 1000 aribo bayirwaye.

Iyi mibare kandi yerekana ko iyi ndwara yatangiye kwiyongera muri 2013/2014, aho usanga nibura abantu 112 ku 1000 ari bo bayirwaye, naho muri 2016/2017 abagezweho n’iyi ndwara bakomeza kwikuba bagera ku bantu 418 ku gihumbi.

Uganda na Tanzania, na byo byagaragaje ubushake bwo guhashya burundu malariya bitera ibiti nk’ibi bifite inkomoko mu Bushinwa.

 

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here