Didier Deschamp mu nzira yo gushimangira ikuzo rye mu Bufaransa atwara Igikombe cy’Isi cya 2018

Biraba ari ishiraniro kuri iki Cyumweru u Bufaransa buhatana na Kuruwasiya kun mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2018 mu Burusiya

Kuri iki Cyumweru, Didier Deschamp wiswe umuvomyi, ashobora gukora amateka yo gutwara Igikombe cy’Isi 2018 nk’umutoza, nyuma yo kucyegukana ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Abafaransa yatwaye igikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 1998.

Didier Deschamp wiswe na Eric Cantona Umuvomyi, ni umwe mu Rungano rwa Zahabu ( Golden Generation) rwageze kuri byinshi kuri ubu, kimwe na Zidane n’abandi…

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, nyuma y’imyaka 20 itwaye Igikombe cy’Isi, iratana mu mitwe na Kuruwasiya (Croatia) baherukaga guhurira muri kimwe cya kabiri cy’iki gikombe cyo mu 1998, aho u Bufaransa bwayikuyemo bukerekeza ku mukino wa nyuma bukanagitwara.

Ku ruhande rw’ikipe ya Didier Deschamp, barahiga bemeza ko urungano bita urwa zahabu rwabo rugomba kwiyubakira amateka yarwo, rutabanje kw’irebera mu ndorerwamo y’abatwaye Igikombe cy’Isi mu 1998 cyari kirimo n’uyu mutoza wabo wari na kapiteni.

Didier Deschamp nyuma yo kugeza ku mukino wa nyuma u Bufaransa atsinze u Bubiligi igitego1-0, yasabye abakinnyi kw’iyubakira amateka yabo, agira ati:”ugomba kubaho mu bihe byawe.

“Si mvuga amateka yanjye. Abakinnyi barayazi. Bamwe muri bo nta nubwo bari baravutse, gusa bareba amafoto yonyine. Itsinzi yo mu 1998 ni iy’Abafaransa babagaho icyo gihe kiba, si iy’urungano ruto. Inkuru ubu iratandukanye.  kuko ntushobora kugereranya.”

Deschamp yongeyeho ati: “Nti wavuga abakinnyi bo mu myaka 20 ishize kuko ndi hano kwandika ipaji nshyashya mu mateka, ipaji y’agahebuzo. Simvuze ko ntanejejwe n’ibyo twagezeho mu myaka 20 ishize. Ntawe uzabisiba. Ariko  buri umwe agomba kubaho mu gihe cye. Nti twasubiza amaso inyuma ngo twirebere muri iyo ndorerwa, kuko si bwo buryo bubakamo ahazaza.”

Ikipe ya kuruwasiya yo biravugwa ko izakina imeze nk’intare yakomeretse ikihorera igendeye ku tsinzwi yabo batsinzwemo n’Abafaransa muri kimwe cya kabiri mu mwaka wa 1998.

Amwe mu mateka Didier Deschamp afitanye n’Ikipe y’Igihugu y’Abafaransa

Didier Deschamp ni umwe mu Batoza bashobora kuba bagiye kwandika amateka yo gutwara igikombe cy’Isi, baranacyegukanye ari abakinnyi

Umukambwe Didier Cloude Deschamp wavutse Tariki 15 Ukwakira 1968, kuri ubu ufite imyaka 49 y’amavuko, yitezweho gukora amateka yo kongera gutwara igikombe cy’Isi atoza Ikipe y’u Bufaransa nyuma y’igihe kinini cyari gishize agiteruye ari umukinnyi wabwo.

‘Umuvomyi’ (water-carrier)   ni ko kabyiniriro yahawe Na  Eric Cantona, ahanini kubera akazi ke ko kuzibira hagati, cyane ko yarazwi nka myugariro wo hagati ( Defensive Midfielder) akaba na kapiteni w’Abanyabururu ( Les Blue ).

Kuva mu mukino wa ‘Rugby’ y’Ikipe ya ‘Biarrits Olympique’ akerekeza mu mupira w’amaguru, agakinira amakipe yari yaraciye ibintu mu myaka ya (1994 -2001).

Aha twavuga ikipe ya Marseille yakiniye kuva mu mwaka wa (1989 – 1994), Juventus (1994-1999), Chelsea (1999-2000) na Valencia (2000-2001).

Didier Deschamp yafashije amakipe nka Juventus na Marseille gutwara ibikombe bya shampiyona.

Didier yaje kuragwa Ikipe y’u Bufaransa muri 2012 benshi batamuha amahirwe, ariko nyuma y’igihe gito ‘Les Blue De Kock’ ititwara  neza, yongera kuyisubiza ikuzo ayigeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Uburayi,  nubwo  kitamuhiriye nyuma yo kugitwabwa atsinzwe na ‘La Seleção’ (portugal), igiteko kimwe ku busa.

Uretse kuba Isi yose itegereje kureba Didier  aterura igikombe cy’Isi cya 2018 nk’umutoza, benshi batangazwa n’urungano rwe batwaranye igikombe cyo mu mwaka wa 1998, aho abenshi mubo bakinanye icyo gihe nabo bagannye umwuga w’ubutoza kandi birabahira.

Abo  bakinanye icyo gihe, twavuga nka Zinedine Zidane watwaye ibikombe bitatu byikurikiranya bya ‘Champions league’, Thierry Henry wagaragaje ko nawe ashoboye ubutoza, ageza u Bubiligi muri ½ cy’Igikombe cy’Isi 2018, ndetse ntitwakibagirwa Patrick Viera n’abandi benshi bakomeje iby’umupira w’amaguru, ibi bigatuma uru rungano barwita urwa zahabu (Golden Generation) kubera ibyo rwagezeho ntagereranywa.

Ikipe ifatwa nk’iyibihe byose y’u Bufaransa imaze gutwara Igikombe cy’Isi cyo mu 1998 itsinze Brazil mpaga ku bitego 3-0

Bamwe mu Bakinnyi bari bagize Ikipe y’Abafaransa mu 1998, aha twavuga Zinedine Zidane, Thierry Henry, Nicolas Anelka, Laurent Blanc, Didier Deschamps, Eric Cantona, Patrick Vieira, Marcel Desailly, Robert Pires, Fabien Barthez n’abandi muri aba binkingi za mwamba  bafashishije ‘France’gutwara igikombe cy’Isi 1998, baganatwara icy’Uburayi mu mwaka wa 2000 batsinze ‘Gli Azzuri’( u Butaliyani).

Ntibyatinze, Abataliyani babigaranzuye muri 2006 babatwara igikombe cy’Isi, babakuyemo kuri Karundura (Penalty), nubwo abakinnyi nka Didier Deschamp n’abamwe muri bagenzi be, bari barasezeye mu mupira, ahanini kubera kugana mu zabukuru.

Sitade ya Luzniki yakira Abafana 81006, izaba yakubise y’uzuye

Didier Deschamp kuri ubu biravugwa ko yiteguye gushimangira ubuhanga bwe mu butoza atsinda ikipe y’igihugu ya ‘Croatia’,  mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2018,  uzaba ku Cyumweru Tariki 15 Nyakanga, ukabera kuri sitade ‘Luzhniki’ yakira abagera ku 81006 ku I saa 17:00.

Abakinnyi bashobora kubanzamo hagati y’amakipe yombi

ku ruhande rw’u Bufaransa

Biravugwa ko u Bufaransa bushobora gukoresha uburyo bwo gukinisha 4-3-3
Kuruwasiya nayo biranugwanugwa ko ishobora gukinisha 4-1-4-1

Nyuma y’izi ntonde ziri hejuru, ushobora kujya muri ‘Comment’ nawe ukagaragaza abakwiye kubanzamo

- Advertisement -

1 COMMENT

Comments are closed.