Rayon sports itsindiwe imbere y’abafana bayo na USM Alger

Rayon Sport yihagazeho kugera ku munota wanyuma ariko birangira inyabitswemo igitego cyo mu minota yinyongera cyayigabanyirije amahirwe yo kuzakomeza muri iri tsinda rya kane

Mu mukino wa gatatu mu matsinda ya Total CAF Confederations Cup, Rayon sports itsinzwe na USM Alger 2-1 imbere y’abafana bayo. 

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nyakanga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, utangira ku isaha ya saa 18h00. 

Rayon sports yatangiye yotsa igitutu USM Alger, nkaho ku munota wa gatandatu gusa Ismaila Diarra yahushije igitego asigaranye n’umuzamu. 

USM Alger na yo yanyuzagamo igasatira izamu ryari ririmo Bashunga Abouba banyuze ku musore wabo wanyuraga ku ruhande witwa Meziane. 

Nyuma y’ikosa  rya myugariro wa UCM Alger yarakoze ryo guhereza umuzamu umupira ku munota wa 35, Diarra yari arekereje maze yiba umugono abambura umupira awumiminurira mu rucundura

Diarra wakomeje kugora ba myugariro ba USM Alger akoresheje imbaraga ze, yaje gufungura amazamu ku munota wa 35 nyuma yo kutumvikana kw’abakinnyi b’inyuma ba USM Alger. 

Mbere yuko igice cya mbere kirangira, USM Alger yahise yishyura igitego, cyatsinzwe na Shafai maze bajya kuruhuka banganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, USM Alger yagiye ihusha uburyo bwo gutsinda ibitego ari nako Rwatubyaye Abdoul uherutse kubona ibyangombwa byo gukina aya marushanwa, yagendaga agoboka Rayon akuramo imipira ikomeye. 

Rayon sports yakoze impinduka ikuramo Christ Mbondi yinjizamo Caleb, gusa nyuma y’iminota mike Caleb wagiyemo asimbuye yahise yongera avamo hinjiramo Yassin Mugume. 

USM Alger yakomeje gukomanga ishaka igitego, yaje kubigeraho mu minota y’inyongera itsinda igitego cya kabiri cyaje kinashimangira amanota atatu. 

Uko amakipe akurikirana ku rutonde mu itsinda rya D

Kugeza ubu muri iri tsinda rya kane Rayon sports iherereyemo, USM Alger irariyoboye n’amanota 7, Gor Mahia nyuma yo kunyagira Young Africans 4-0 i Nairobi yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 5, Rayon sports ku mwanya wa gatatu n’amanota 2, naho Young Africans yo ni iya kane n’inota rimwe.

Umuzamu Bashunga Abouba yabanje mu bakinnyi  11 umutoza wa Rayon Sport yahisemo
Uko Rayon yari yapanzwe n’umutoza mu kibuga
11 b’ikipe ya UCM Alger yabanjijemo
UCM Alger, uburyo yari ipanze

Kwizera Pierrot niwe wari kapiteni wa Rayon kuri uyu mukino

Abasimbura ku mpande zombi

Uko imikino ya matsinda yose yarangiye

 

- Advertisement -