Arsenal: Unai Emery mu rugamba rwo kugura umukinnyi wa Bayern Munich

Unai Emery akomeje kwigaragaza ku isoko ry'igura n'igurisha azana amaraso mashya muri Arsenal

Umutoza Unai Emery akomeje kwitabira isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu rwego rwo kubaka isura nshya ya Arsenal azana abakinnyi b’inkorokoro harimo na Kingsleey Coman wa Bayern Munich.

Ikipe ya Arsenal yatangiye kwiruka kuri uyu musore w’imyaka 22, nyuma yo kugura abakinnyi b’intarumikwa nka  Stephan Lichtsteiner, Sokratis Papastathopolous, Bernd Leno, Lucas Torreira na Matteo Guendouzi.

Ikinyamakuru BeIN Sport cyemeza ko Arsenal iri gukora ibishoboka byose kugirango ireshye Kingsleey maze imuzane i London.

Abafana ba Arsenal bakiranye iyi nkuru ibyishimo cyane ko baba babonye umukinnyi wakora itandukaniro ndetse Arsenal ikarushaho gukomera mu busatirizi nyuma yaho isa nk’iyakemuye ikibazo cy’ubwugarizi.

Kingsleey Coman, mu mwaka w’imikino wa 2017-2018, yagiye ahura n’ibizazane by’uruhurirane rw’imvune yo ku kagombambari(ankle injury)  no kurwanira umwanya bikomeye n’abakinnyi bo ku mpande nka Arjen Robben na Frank Ribery.

Ibi byiyongereyeho no kutitabira imikino y’Igikombe cy’Isi 2018, nyuma yo kudahamagarwa na Didier Deschamp, umutoza w’u Bufaransa.

Biranugwanugwa ko Unai yaba yaragiranye ibiganiro n’uyu mukinnyi amureshya kugirango aze mu ikipe y’Abarashi

BeIN Sport itangaza ko Arsenal ishaka gutanga miriyoni 57 z’Amadorari iziha ikipe ya Bavaria (Bayern Munich) kugirango yegukane Coman.

Kugeza ubu, birahwihwiswa  ko Arsenal kugirango izane undi mukinnyi biri buyisabe guharura inzira isezerera bamwe mu bakinnyi nka  Carl Jenkinson, Shkodran Mustafi, Nacho Monreal, Petr Cech, David Ospina, Danny Welbeck na Lucas Perez. Ariko binavugwa ko babarekura mu gihe hari ikipe yaba yashatse kubagura ku giciro kiza.

Arsenal nyuma yaho yagaragaje ko ifite Miriyoni 92 $, kuri ubu irateganya kurekura bamwe mu bakinnyi ititezemo umusaruro nyuma yuko Unai Emery yatangarije Arsenal.com ko yaguze abakinnyi bakenewe kuri buri mwanya kandi ko abonye amahirwe yazongeramo abandi.

Yagize ati: “ ikipe yakoze akazi gakomeye ko gusinyisha abakinnyi bashya kandi ndanezerewe. Twasinyishishije abakinnyi twari dukeneye kandi ni haboneka undi mukinnyi umwe ku bw’amahirwe  tuzamusinyisha.”

Arsenal kuri ubu iri kugenda ikina imikino ya gicuti itandukanye mu  rwego rwo kwitegura imikino ya shampiyona 2018-2019 ikaba izanitabira igikombe cya ‘International Champions’ aho izahuriramo n’amakipe nka Atletico Madrid, PSG, Chelsea nyuma  ikanakina umukino wa gicuti na Seville.

Arsenal izakina iyi mikino yose  mbere yuko ikina umukino wa mbere wa Shampiyona n’ikipe ya Manchester City ku Itariki ya 12 Kanama 2018.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here