Impuguke zatangaje impamvu nyamukuru u Bushinwa buri kwigarurira Afurika

Uruzinduko Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping ari kugirira mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, rwatumye impuguke zicukumbura ziva imuzi n’imuzingo ku mpamvu u Bushinwa bwishimirwa cyane n’abanyapolitiki muri Afurika, n’uburyo bufata kimwe ibihugu byose haba mu mvugo no mu mibanire.

Kuri uyu wa Kane tariki 19, Jinping yatangiye uruzinduko ruzarangira ku wa 24 Nyakanga, aho azazenguruka ibihugu bine byo ku mugabane w’Afurika birimo Sénégal, u Rwanda, Afurika y’Epfo ndetse n’Ibirwa bya Maurice.

Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere Jinping agiriye muri Afurika nyuma yuko atorewe kuyobora u Bushinwa muri manda ya kabiri.

Ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko u Bushinwa ari cyo gihugu cya mbere ku Isi gikorana ubucuruzi bwinshi n’umugabane wa Afurika, aho muri 2014 ubucuruzi hagati y’izi mpande zombi bwari kuri miriyari 220 z’amadolari ya Amerika.

Kuba akenshi abayobozi b’igihugu cy’u Bushinwa Afurika ari wo mugabane basura bwa mbere bakimara gutorwa, bigaragaza ko ari yo iza ku isonga mu ntekerezo za buri muperezida utorewe kuyobora iki gihugu.

Nkuko CNN ibitangaza, inyungu z’u Bushinwa muri Afurika ntizirangirira mu bucuruzi kuko ihakura n’umutungo kamere wifashishwa mu nganda, ndetse n’ibihugu bya Afurika bikaba bigaragaza ko bibushyigikiye cyane mu Muryango w’Abibumbye.

Gusa nubwo CNN itangaza ibi, inzobere kuri Afurika He Haiping, we avuga ko byaba ari ugusuzugura uyu mugabane kuvuga ko ukolonezwa n’u Bushinwa.

Yagize ati: “Niba Afurika yumva ikolonejwe, ni gute yakomeza gukorana n’u Bushinwa? Byaba ari ugusuzugura ubwenge bw’Abanyafurika. Bazi uko barinda inyungu zabo mu mubano wabo n’u Bushinwa”.

Ian Taylor, Impuguke mu bijyanye n’umugabane wa Afurika yigisha muri Kaminuza ya St  Andrews, yavuze ko kuba Amerika ifata uyu mugabane uko yishakiye, ko ari cyo ahanini kiri gutuma u Bushinwa buri kwigarurira Afurika.

Yagize ati: “Abanyamerika basa n’abarebera Afurika mu mboni z’umutekano, bitandukanye n’uko u Bushinwa bubikora. Bwo bubona Afurika mu buryo bw’ubukungu”.

Ibi bikagaragazwa nuko u Bushinwa bushora imari yabwo ahanini mu bihugu byo kuri uyu mugabane, aho twavuga nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashoyemo imari ya miliyari 3.24 z’amadolari, iya miliyari 2.53 muri Algeria, miliyari 2.34 muri Zambia, miliyari 2.38 muri Nigeria, na miliyari 4.72 muri Afurika y’Epfo.

Kuba u Rwanda na Sénégal biri mu mubare w’ibihugu Jinping azasura, byatunguye benshi bitewe nuko ari ibihugu bidatuwe cyane, ikindi kandi u Bushinwa nta shoramari rihanitse bufitanye n’ibi bihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Taylor avuga ko impamvu ari uko rugaragaza ubushake mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ifite aho ihuriye na gahunda u Bushinwa bwatangije izwi nka Belt and Road.

Yagize ati: “u Rwanda rurashaka kwibona mu mirongo migari ya gari ya moshi muri Afurika y’Iburasirazuba, bihuye na gahunda ya Belt and Road. u Bushinwa bubibonamo amahirwe”.

Iyi gahunda ya Belt and Road yatangijwe n’u Bushinwa, igamije guhuza ubukungu bw’icyo gihugu n’ibindi byo muri Aziya, u Burayi na Afurika, cyane cyane hubakwa ibikorwa remezo.

Ku ruhande rwa Sénégal, Umusesenguzi Gordon G Chang yavuze ko kuba u Bushinwa buri kugerageza kwiyegereza iki gihugu cyo n’Ibirwa bya Maurice, ngo ni uko bushaka kugira uruvugiro ku Nyanja ya Atlantique nk’urwo bufite ku y’Abahinde.

Mu mwaka wa 2016, imibare yerekana ko u Rwanda rwakuye mu Bushinwa ibintu bifite agaciro ka miliyoni 359 z’amadolari, Sénégal ikurayo ibya miliyoni 865 naho Ibirwa bya Maurice bikurayo ibintu bifite agaciro ka miliyoni 849.

Igihugu cy’u Bushinwa kiri kwagura umubano wacyo n’ibihugu byinshi byo muri Afurika, ari nako kigerageza gushing ibirindiro bya gisirikare. Umwaka ushize cyafunguye ibirindiro bya gisirikare muri Djibouti, bikurura impaka ndende muri Amerika n’u Burayi.

Uko kwagura ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika, kwatumye benshi bakeka ko yaba ari amayeri yo gukoloniza uwo mugabane mu bundi buryo hagamijwe gusahura umutungo wawo kamere.

Gusa, Rao Hongwei, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, aherutse gutangaza ko umubano w’u Bushinwa na Afurika udashingiye ku mabuye y’agaciro uyu mugabane wirabura ufite.

U Bushinwa bumaze kugira ibikorwa remezo kandi by’agaciro ku mugabane wa Afurika, birimo imihanda, ingomero, n’ibindi byinshi bitandukanye.

 

 

 

 

 

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here