Liverpool ikoze amateka isinyisha umunyezamu uhenze ku isi

Alison Becker ni we muzamu wa mbere uhenze ku isi

Ikipe ya Liverpool FC yo mu gihugu cy’u Bwongereza yakoze amateka isinyisha umunyezamu Alison Becker ku kayabo ka miriyoni 65 z’amapawundi.

Alison usanzwe ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu ya Brazil akaba yakiniraga AS Roma yo mubutariyani, yageze I Merseyside aho Liverpool ibarizwa aje gukora ikizami cy’ubuzima kuri uyu wa gatatu, nyuma ashyira umukono ku masezerano y’imyaka 6 akinira iyi kipe ibarizwa mu majyaruguru y’u Bwongereza.

Alison Becker w’imyaka 25 ageze mu ikpe ya Liverpool nyuma y’igihe kinini iyi kipe ifite ikibazo cy’abanyezamu, ibi bikaba byaranagaragaye ku mukino wa nyuma Liverpool yahuyemo na Real Madrid muri Gicurasi ubwo Karius, uwari umunyezamu wa mbere yakoraga amakosa yanatumye Real Madid ibatwara igikombe.

Alison Becker yasinye amasezerano y’imyaka itandatu ikinira The Reds

Akimara gushyira umukono ku masezerano, Alison yavuze ko yishimye cyane kuba agiye kwambara umwambaro wa Liverpool.

Yagize ati: “Ndishimye cyane, inzozi zanjye zibaye impamo kuba ngiye kwambara uyu mwambaro w’agaciro. Ni intambwe ikomeye kuri njye n’umuryango wanjye.”

Klopp, umutoza wa Liverpool yishimiye igurwa rya Alison avuga ko ibigiro byo ntacyo bivuze. Yagize ati: “nyuma y’igihe kinini birabaye, ni ibyagaciro kugura umunyezamu wa mbere ku isi. Agiciro cyo ntacyo kivuze, niko isoko rimeze.”

Alison abaye umukinnyi wa kane Liverpool isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma ya Fabinho, Naby Keita, Umusuwisi Xherdan Shaqiri, bihita byuzuza miriyoni 175 z’Amapawundi Liverpool imaze gushora ku isoko ry’igura n’igurisha.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here