Bwa mbere mu mateka u Rwanda rusuwe na Perezida w’u Bushinwa (Amafoto)

Nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri ategerejwe mu Rwanda, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agiye kugirira mu rw’Imisozi 1000.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, amateka yiyanditse ubwo Perezida Jinping yari asesekaye i Kigali atwawe n’indege ya Air China yari ikubutse muri Sénégal aho yanyuze mbere yo kuza mu Rwanda.

Perezida Jinping waje aherekejwe na Peng Liyuan, umugore we, ndetse n’abandi bayobozi bazanye, bakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda, barimo hafi abaminisitiri bose bagize Guverinoma.

Perezida Jinping ntiyaje wenyine kuko yaje aherekejwe n’umugore we, Peng Liyuan

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, ahari businyirwe amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibi bihugu byombi.

Ku wa Mbere ku manywa, azakirwa ku meza na mugenzi we w’u Rwanda, ku gicamunsi asure urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mbere yo gufata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Uru ruzinduko Xi ari kugirira muri Afurika, yarutangiriye muri Sénégal, aho yageze avuye mu rundi uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Kuri gahunda y’uruzinduko rwe muri Afurika, Perezida Xi azava mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo, aho azaba yitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, nyuma asoreze mu Birwa bya Maurice.

Perezida Jinping yasesekaye i Kigali atwawe n’indege ya Air China
Perezida Xi na Madamu we Peng Liyuan, bashinjagira bava mu ndege yari ibazanye
Bakiriwe na Perezida Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Madamu Peng Liyuan batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

 

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here