Rayon sports inyagiye Marines FC isanga Sunrise FC muri kimwe cya kabiri

Marines niyo yabanje gutsinda igitego cya Ishimwe Christian gusa ntibyabujije Rayon Sprts kuyinyagira (Photo Credit: Ruhagoyacu)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nyakanga, Rayon sports inyagiye Marines 3-1 mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Marines FC yatsindiwe na Rayon sports mu mukino ubanza kuri Sitade Umuganda 1-0, niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa cumi binyuze kuri Ishimwe Christian. Ibi byahaga amahirwe aba basore ba Rwasamanzi ko umukino iyo urangira gutya, bari gutera penariti.

Ku munota wa 40 igice cya mbere kenda kurangira, Umunyakameruni Christ Mbondi yishyuriye Rayon sports igitego kitemeranyijweho na benshi. Nyuma y’umunota umwe gusa, Mbondi yatsinze igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira gutyo.

Christ Mbondi n’abagenzi be bishimiira igitego

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagaragaje inyota yo gutsinda ibindi bitego ariko amahirwe ntibayabyaze umusaruro. Gabriel Mugabo, myugariro wa Rayon sports yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 70 cyaje kinashimangira insinzi ya Rayon sports.

Rayon sports izacakirana na Sunrise FC yakuyemo Bugesera FC kuri 1/2 kizakinwa tariki ya 3 Kanama 2018. Mukura Victory sports yasezereye Amagaju FC, izahura n’ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Police FC.

Kuri uyu wa kane, Rayon sports irafata rutemikirere yerekeza muri Algeria, aho igiye kwishyura USM Alger mu irushanwa rya Total Caf confederation cup. Umukino ubanza wabereye ikigari icyumweru gishize, USM Alger yatsinze Rayon Sports 2-

Ababanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports
Marines FC
- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here