Peace Cup: APR FC inyagiye Police FC ihita ikatisha itike ya 1/2

APR FC izahura na Mukura muri 1/2 (Photo: Ruhagoyacu)

Kuri uyu wa Kane tatiki ya 24 Nyakanga 2018, APR FC inyagiye Police FC 3-0, umukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera.

Wari umukino wo kwishyura muri kimwe cya kane cy’Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, aho umukino ubanza wabereye ku Kicukiro, wari warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

APR FC yifuza gutwara ibikombe bibiri uyu mwaka, yatangiye yotsa igitutu Police FC maze ku munota wa 28 Amran Nshimiyimana afungura amazamu ku mupira mwiza yarahawe na Iranzi Jean Claude.

Ku munota wa 40, Antoine Dominique yabonye igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye.

Anthoine Dominique na Ngendahimana Eric byabagoye kwihanganira icyemezo cy’umusifuzai

Nyuma y’iminota 5 gusa, Fitina Ombolenga yatsinze igitego cya kabiri igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje kurusha bigaraga abasore ba Mphande mu kibuga hagati byatumaga ba rutahizamu b’ikipe y’ingabo z’igihugu bakomeza gukomanga izamu rya Bwanakweli Emmanuel.

APR yakomeje kwiharira umukino

Ku munota wa 56, Butera Andrew yatsinze igitego cya gatatu cyaje gitsindagira insinzi ya APR FC.

Mu mikimo ya kimwe cya kabiri, APR FC izacakirana na Mukura Victory Sports yageze muri iki cyiciro ikuyemo Amagaju FC.

Ababanjemo ku mpande zombi

APR FC
Police FC
- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here