Wai Yeka yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya Alliance FC

Rutahizamu uvuka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wai Yeka, yamaze gusinya mu ikipe ya Alliance FC yo muri Tanzania avuye muri Musanze FC.

Uyu mukinnyi wifuzwaga n’amakipe uruhuri, yaguzwe akayabo ka miliyoni 27 z’amanyarwanda ($30,000) ndetse akazajya ahembwa arenga kuri miliyoni imwe n’igice ku kwezi.

Nkuko bitangazwa n’umuhagarariye, Gakumba Patrick, iyi kipe izamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka yashimye Wai Yeka.

Yagize ati: “Ubu Wai Yeka ni umukinnyi wa Alliance FC, baramushimye cyane nyuma yo kureba amashusho ye. Alliance ni ikipe izamutse mu kiciro cya mbere, ifite amikoro.”

Wai Yeka yakiniraga ikipe ya Musanze FC ndetse mu myaka amaze mu Rwanda, yari umwe muri ba rutahizamu bitwaraga neza dore ko ataburaga muri batatu ba mbere binjije ibitego byinshi.

Iyi kipe ya Alliance FC ibarizwa mu gace ka Mwanza ikaba ari naho izajya yakirira imikino yayo.

Wai Yeka yahoraga mu bakinnyi batatu ba mbere batsinze ibitego byisnhi muri Shampiyona y’u Rwanda
- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here