90% y’Abanyarwanda batunzwe n’ubumenyi bakura mu mashuri yigisha imyuga

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Mulindwa Samuel

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 90% batunzwe n’indi myuga itandukanye yo kubabeshaho (Secteur Informel), mu gihe 10% by’abageze mu zabukuru bagomba kuba bakora haba muri Leta (Public) ndetse no mu bigo byigenga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Mulindwa Samuel, avuga ko iyo mibare igaragazwa n’iki kigo, itanga ubutumwa bwo kwibaza ingamba zirimo gushyirwaho ngo abiga bahabwe ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, asobanura ko Guverinoma iri gushyira imbaraga mu bijyanye n’amashuri y’ubumenyingiro.

Mulindwa atangaza ko inyigo yakozwe na MINEDUC mu myaka ibiri ishize, yerekanye ko mu gihe cy’amezi 6 nibura 70% by’abarangiza mu mashuri y’ubumenyingiro n’imyuga baba bamaze kubona akazi.

Agira ati: Inyigo ya MINEDUC mu myaka 2 ishize yatugaragarije ko 70% by’abanyuze mu mashuri y’ubumenyingiro baba babonye akazi mu mezi 6, ariko ugasanga abarangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza batagafite kubera ko badafite bwa bumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo”.

Akomeza avuga ko muri rusange Abanyarwanda bahabwa akazi muri Leta bari mu gihe cy’ubukure ari 1,7%, abagera ku 8% bakaba bakora mu bigo byigenga haba mu  nganda, mu ma  kompanyi y’itumanaho nka MTN, ndetse no muri Bralirwa.

Minisiteri y’Uburezi imaze kubona uko u Rwanda ruhagaze mu bijyanye n’imirimo, yashyizeho uburyo bwo gufasha abantu kubona ubumenyi bushyira mu ngiro kugira ngo bashobore kugira icyo bigezaho, bitandukanye no kuba abarangiza amashuri bishimira gutunga impamyabumenyi nyamara ugasanga abafite ubumneyi n’ubushobozi bwo gukorera muri bya byiciro byombi ari bake cyane.

Gusa, iyi Minisiteri isobanura ko ibyo bibazo bitagaragara mu Rwanda honyine, ahubwo ko binaboneka mu bindi bihugu byinshi byo kuri uyu mugabane w’Afurika.

Mu nzego zitandukanye za Minisiteri z’Uburezi muri Afurika, ibitekerezo bikomeje gutangwa hashakirwa hamwe uburyo bwo kuba hahindurwa imfashanyigisho n’uburyo bwo kwigisha ibifitanye isano n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu mashuri makuru n’andi y’ubumenyingiro, bityo abe yashobora gusohora abakozi bujuje ibisabwa ku isoko ry’umurimo.

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here