Urubyiruko rwanenzwe gushyira imbere akantu aho gukorera igihugu

Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’amatora Jean Bosco Rutikanga yabwiye urubyiruko rwo mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro ko iyi Komisiyo inenga benshi muri rwo basaba icyo yise “akantu” iyo basabwe kuzaba indorerezi mu matora.

Ibi Rutikanga yabitangaje kuri iki cyumweru, mu nteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko rw’umuryango wa FPR Inkotanyi, anabibutsa ko gukunda akantu ukaba ariko ushyira imbere bishobora kubabera inzitizi ntibakore ibikwiriye kandi bigirira igihugu akamaro.

Yagize ati: Rwose rubyiruko mbasabe muve ku ngeso ya buri gihe yo kwaka akantu mbere yo gukora akazi mwiyemeje. Ni bibi kuko bishobora kubabuza gukorera igihugu mwitanze nk’uko abakibohoye bitanze.”

Emmanuel Bayingana, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza yasabye uru rubyiruko ruhagarariye urundi mu muryango wa FPR Inkotanyi rwari muri iriya Nteko, kumva ko gukorera umuryango bisaba ubwitange.

Yakomeje ababwira ko abatangiranye na FPR Inkotanyi bavunitse cyane, kandi ko iyo mvune yabo igomba kubera abashya bayirimo imbaraga zo gukora biruseho.

Abitabiriye Inteko rusange y’urugaga ry’urubyiruko rw’umuryango wa FPR Inkoranyi basobanuriwe ibyagezweho kuva mu mwaka wa 2017 kugeza hagati muri uyu mwaka ndetse n’ibindi biteganyijwe gukorwa mu minsi iri imbere.

Kelly Niyonshuti wavuze mu izina ry’abagize Komite, yavuze ko uretse kuba barakiriye abanyamuryango benshi, ngo bagize n’uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’urubyiruko binyuze mu kubafasha kwibumbira mu makoperative.

Yakomeje avuga mu minsi iri imbere ibyiza bizaba byinshi, kuko hateganyijwe ibintu byinshi birimo kuzenguruka ingo zose zigize Akarere ka Kicukiro bashishikariza abazituye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80. Muri yo, ibiri ni yo ihabwa urubyiruko, 53 igahatanirwa binyuze mu mashyaka, 24 igenewe abagore, mu gihe undi umwe ugenerwa abafite ubumuga.

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here