Kenya: Umugabo yarokoye ubugari mu gihe ubuyobozi bwa Nairobi bwacaga ubucuruzi bukorerwa mu kajagari

Umugabo yahisemo kurokora ubugari mu mitungo yose afite nyuma y'umukwabo wo guca akajagari i Nairobi

Mu mukwabo wo guca ubucuruzi bukorwa mu kajagari mu mugi wa Nairobi mu gace ka kilimani, umugabo yarokoye ubugari mu gihe abandi batwaraga ibikoresho bifite agaciro.

Nyuma yo gufotorwa na Evans Habil, igihe uyu mugabo yirukankanaga uyu mutwaro utari woroshye w’ubugari, amafoto yakwirakwiriye mu gihugu cya kenya ndetse bituma uyu mugabo aba ikirangirire .

Umwe mu bayobozi bahagarariye umugi wa Kenya mu guca ubu bucuruzi Peter Mbaya yatangaje ko bari ‘gusenya ndetse no gufunga ubucuruzi bwose bukora bitemewe n’amategeko’.

Uyu muyobozi yavuze  ko abacururiza mu mihanda bakomeje ‘guteza umwanda’, aho bajugunya ‘ibisigazwa by’ibiryo mu nkengero z’umuhanda’. Yavuze kandi  bazazenguruka uduce 17 tugize umugi wa Nairobi.

- Advertisement -