Sunrise FC ikoze mu jisho Rayon Sports iyitsindira I Nyagatare

Umukino ubanza wa ½ mu gikombe cy’amahoro waberaga I Nyagatare kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Kmena 2018, Sunrise FC itsinze Rayon Sports 2-1.

Uyu mukino wari uteganyijwe kuba icymweru gishize, ariko nyuma yahoo Rayon Sports ikerewe kuva muri Algeria kubera impamvu z’indege, wimurirwa kuri uyu munsi. Rwari urugendo rutari ruto ku ikipe ya Rayons Sports kwerekeza I Nyagatare, yanasabwaga kwitondera ikibuga cya Sunrise dore ko amakipe menshi akunze kuhatakariza amanita.

Ku munota wa kabiri gusa, Sinamenye Cyprian yaramaze gutsinda igitego cya mbere cya Sunrise FC cyaje gisa nkigitunguye abasore ba Roberto Oliveira. Iki gitego cyabaye nk’igikanguye abakinnyi ba Rayon Sports, maze batangira gusatira bikomeye izamu rya Sunrise FC ariko kubona urucundura bikaba ikibazo, bityo igice cya mbere kirangira ikipe y’iburasirazuba bw’u Rwanda iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, ba rutahizamu ba Rayon Sports bari bayobowe na Christ Mbondi nyuma y’igurishwa rya Ismaila Diarra, batangiranye amashagaga menshi bafite inyota yo kwishyura igitego. Ibintu byaje kuba bibi kuri Rayon Sports, ubwo nyuma y’iminota 14 igice cya kabiri gitangiye Mussa Ally Sova yarekuraga umuzinga w’ishoti maze igitego cya kabiri cya Sunrise FC kiba kiranyoye.

Igitego cya Sova cyatumye Rayon Sports ijya mu mibare yo kuba byibuze yabona igitego cyo hanze, maze ku munota wa kane w’inyongera, Christ Mbondi abonera ikipe y’ubururu n’umweru igitego kimwe ariko kitemeranyijweho n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba Sunrise FC.

Rayon Sports iheruka gutsindwa 2-1 na USM Alger yaba umukino ubanza wabereye I Kigali, ndetse n’uwo ikubutsemo wo kwishyura muri Algeria. Umukino wo kwishyura wa ½ mu gikombe cy’amahoro uteganyijwe kuri uyu wa kane tariki ya 9 Kanama 2018 I kigari.

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here