REB yahawe ibitabo birimo inyigisho zifatwa nk’umusingi w’amahoro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyahawe ibitabo bibiri bigenerwa umwarimu, bizifashishwa mu kwigisha amateka y’u Rwanda, kwigisha umuco w’amahoro n’urukundo ndetse no gukumira ko Jenoside yazongera kubaho.

Ni mu gikorwa cyo guhererekanya ibyo bitabo cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kanama 2018, aho Umuryango AEGIS Trust wamuritse ibi bitabo ugahita ubishyikiriza iki kigo cyita ku burezi ngo kizabisakaze mu mashuri.

Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, ashimangira ko ibyo bitabo ari ingirakamaro kuko bikubiyemo inyigisho zifatwa nk’umusingi w’amahoro.

Yagize ati: “Izo nyigisho ni umusingi w’amahoro n’imibanire myiza hagati y’abantu ubwabo bikazatuma ibyo bagezeho batazahindukira ngo babisenye. Ibi bitabo rero bije gufasha umwarimu gukomeza kwigisha neza ibyo kurwanya Jenoside cyane ko birimo n’ingero nyinshi zifatika”.

Yakomeje agaragaza amahirwe k’uzashaka kwihugura akoreshje ibyo bitabo, avuga ko hari umushinga wo kubishyira ku mbuga nkoranyambaga ku buryo bizaba byoroheye buri wese washaka kubisoma.

Umuyobozi wa gahunda muri Aegis Trust, Anita Kayirangwa, avuga ko ibyo bitabo bifite umwihariko wo gufasha abarimu guhuza amasomo asanzwe n’inyigisho z’amahoro.

Yagize ati: “Ubundi byagoraga umwarimu gufata amasomo ajyanye n’amahoro n’indangagaciro akayahuza n’asanzwe nk’imibare n’andi. Ni yo mpamvu twahaye REB ibi bitabo birimo amasomo n’uburyo bwo kuyatanga hagamijwe korohereza abarimu kugeza izo nyigisho ku banyeshuri”.

Ubuyobozi bwa Aegis Trust buvuga ko bugiye gushaka ingufu ngo hacapwe ibindi bitabo byinshi ku buryo nibura kuri buri shuri byahagera, bikazunganirwa n’ibizaba biri ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bitabo bibiri kimwe kigenewe umwarimu, ikindi kikaba ari igitabo nyoboramasomo gifasha umwarimu mu gutegura ibyo yigisha, gusa nta saha cyangwa igihe umwarimu ahabwa cyo kubyigisha ahubwo biteganywa ko abyinjiza muri buri somo.

Kimwe muri ibi bitabo by’ingirakamaro byatanzwe na AEGIS Trust, bibumbatiye inyigisho zifatwa nk’umusingi w’amahoro.

Iki gikorwa cyakozwe n’uyu muryango mpuzamahanga uharanira amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside, AEGIS Trust, kiri muri gahunda uyu muryango usanganywe y’uburezi bugamije amahoro, mu rwego rwo guherekeza integanyanyisho nshya irimo gukurikizwa ubu mu mashuri.

Mu nteganyanyigisho nshya, umwarimu asabwa kwigisha ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, imibanire myiza, ubworoherane, gukundana, ubwumvikane n’amateka y’u Rwanda no gukumira ko Jenoside itazongera kugaruka hirya no hino ku Isi.

 

 

 

 

- Advertisement -