Nyuma y’imyaka 9, Mukura Victory Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro

Mu mukino wo kwishyura wa ½ mu gikombe cy’amahoro waberaga kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, Mukura VS inganyije na APR FC 1-1 biyihesha kugera ku mukino wa nyuma.

Umukino ubanza wabereye I Huye, amakipe yombi yanganyije 0-0, byasabaga Mukura VS kunganya umubare w’ibitego ibyo aribyo byose kugira ngo igere ku mukino wa nyuma yaherukagaho muri 2009 itsindwa na Atlaco FC 1-0.

Ku munota wa 6 gusa, Twizerimana Martin Fabrice yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC ku mupira yarahinduriwe na Ombolenga Fitina. APR FC yasbwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo yizere kuba yakongera gutwara igikombe cy’amahoro ku nshuro ya 15.

Haringingo Francis n’abasore be bakoze iyo bwabaga ngo bishyure igitego bari batsinzwe, ariko abasore aba APR FC ntiababakundire. Ikipe y’ingabo z’igihugu yari yagaruye umutoza wayo wungirije, Jimmy Mulisa.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Mukura Vicory Sports yakomeje gukomanga ku izamu rya APR FC, maze ku munota wa 77 Mutebi Rashid atsinda igitego cyo kwishyura cya Mukura VS ashyira iherezo ku byiringiro bya APR FC byo gutwara ibikombe 2 uyu mwaka.

Umukino waranzwemo amahane menshi ku mpande zombie, warangiye APR FC ari abakinnyi 10 nyuma yaho Imanishimwe Emmanuel yereswe ikarita itukura.

Mukura Victory Sports yari ifite n’abafana benshi I Nyamirambo igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, aho igomba gutegereza ikipe izatsinda hagati ya Rayon Sports na Sunrise ejo kuwa kane tariki ya 9 2018.

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here