IPRC Tumba yasabwe kumurika ibyo bakora

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene, yasabye ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya IPRC Tumba ryigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro kugeza ku Banyarwanda ibyiza bakora bituruka mu gushyira mu bikorwa amasomo bigisha abanyeshuri.

Ishuri rikuru ry’imyuga rya IPRC Tumba riherereye mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ngo niriramuka rikoze iri menyekanishabikorwa bizarushaho guhindura ubuzima bw’abantu no kwihutisha igihugu mu iterambere.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018, ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi, abanyeshuri, n’abaterankunga b’iri shuri kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iryo shuri rimaze rishinzwe mu bufatanye rifitanye n’Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda binyuze mu kigo nterankunga cy’abayapani, JAICA.

Minisitiri Mutimura yasuye ibikorwa byakozwe n’abanyeshuri b’iga muri iri shuri birimo imashini nto zijya ahantu hatandukanye zikora akazi ka muntu “Robots”, imashini zirarira amagi n’ibindi byose bikorwa n’abanyeshuri banyuze n’abakiga muri iryo shuri.

Yagize ati “IPRC Tumba ni ishuri abanyeshuri baryo bakoze ibintu bitandukanye; hari imashini zirarira zigaturaga amagi, ni byiza rero ko n’abandi banyeshuri bose bazajya bakora ibikorwa nka biriya ariko ni urugero bakwiriye kubera izindi IPRC bityo ubumenyi abanyeshuri bavoma babushyire mu bikorwa.

Ubumenyi hano IPRC Tumba bafite ntibwari bwagera hirya no hino ku banyarwanda kugira ngo babumenye; urugero rw’amashyiga ya rondereza, ni ikoranabuhanga rifite akamaro n’agaciro gakomeye, akoreshwa ku mafaranga make kandi adufasha kugabanya ibihungabanya ibijyanye n’ikirere, bigatuma tudatema ibiti byinshi”.

Akomeza agira ati “Ni byinshi bazi bitaragera ku baturage ariko twabasabye ko bazajya bakora imurikagurisha cyangwa imurikabikorwa, kandi ndumva hari gahunda ihari, dufatanyije ni bwo tuzabigeraho”

Umuyobozi w’Ishuri rya IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, yavuze ko mu myaka icumi iryo shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri benshi kandi abenshi bihangiye imirimo kuruta gushaka akazi.

Ati: “Muri iyo myaka icumi hari abasaga 2000 barangije hano mu bihe bitandukanye ndetse n’abandi abagera ku 2000 mu masomo y’igihe gito. Iyo urebye usanga ku kigero kirenze 95% ibigo n’inganda bitandukanye dukorana nabyo bitubwira ko abanyeshuri bacu bahagaze neza.

Uko bagiye barangiza hano, abarenze 60% bagiye babona akazi ariko nyuma bigaragara ko abenshi bagiye mu guhanga imirimo kuruta kujya gushaka akazi ndetse abandi bari gukomeza amashuri kuko haje ibyiciro birenzeho ku byo bari barize ariko bigaragara ko umubare munini w’abarangiza hano iyo batabonye akazi uwo mwanya bahita bo ubwabo bagerageza kwihangira imirimo”.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Miyashita Takayuki, yavuze ko uyu mwaka wari uwa nyuma nkuko amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi yabivugaga, ariko bongereye amasezerano.

Ati “Tugiye gukomeza amasezerano y’uyu mushinga, ariko tugomba kubaza JICA ariko ndizera ko tuzakomezanya. Tuzita ku ikoranabuhanga (ICT), ingufu zisubiramo zitangiza ikirere n’amasomo yandi y’ikoranabuhanga (Electronics) bijyanye no kugeza umusaruro wabyo ku baturage no gukorana n’abikorera”.

Igirubuntu Revelien, umwe mu banyeshuri bakoze imbabura zirondereza amakara zidahumanya ikirere, nawe yavuze imbogamizi bahura nazo.

Yagize ati “Dufite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi ahubwo icyo tubura ni ubufasha bw’ubuyobozi n’ahantu ikigo cyacu giherereye, biradusaba ingufu zo kwigisha ibyo dukora noneho bigatuma dutanga bike kandi dufite byinshi”.

 

- Advertisement -