Impamyabumenyi zakorewe mu Rwanda zigiye gutangira gutangwa

Nyuma y’imyaka myinshi impamyabumenyi z’abarangiza amashuri yisumbuye zicapishwa mu Budage no muri Suède, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), yatangaje ko igiye gutanga bwa mbere izakorewe mu Rwanda.

Iki gikorwa cyo gushyikiriza abari bararangije amashuri yisumbuye bagatinda kubona impamyabumenyi (diplôme) zabo, kiratangira kuri uyu wa kabiri nkuko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irenée, abitangaza.

Yagize ati “Ku wa Kabiri tuzatanga dipolome za 2017 twakoreye mu Rwanda kandi twanashoboye no gukora diplôme zari zimaze igihe kirekire ba nyirazo batazifite kandi barazikoreye.”

Byari bimaze kuba akamenyero ko umunyeshuri warangije amashuri yisumbuye, yategerezaga hafi imyaka ibiri kugira ngo abone impamyabumenyi ye.

Mu mwaka wa 2017, mu mwiherero wabaye w’abayobozi bakuru b’igihugu, iki kibazo cyari cyagarutsweho, kiza kuvugutirwa umuti wuko zigiye kujya zikorerwa mu Rwanda.

 

- Advertisement -