REB yatangaje amashirakinyoma y’ibizamini ku barimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Nyuma y’amakuru yacicikanye agaragaza amatariki azakorerwaho ibizamini ku barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) cyatangaje ko ayo makuru ari ikinyoma, kivuga ko amakuru yose ajyanye n’uburezi atangazwa ku buryo bukurikije amategeko kandi byashyizweho umukono n’ababifitiye ububasha.

Ubwo butumwa bugufi bwakanguriraga abarimu kwitegura gukora ikizamini cy’icyongereza ndetse n’icya ICT, buvuga ko abazabitsindwa bazahita birukanwa mu kazi.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, REB yanyomoje aya makuru igira iti: “Byatugaragariye yuko ubu butumwa bwaje buturutse ku mbuga za whatsapp, tukaba tugira ngo tubamenyeshe ko ubwo butumwa ari ikinyoma. Turabibutsa ko amakuru yose ajyanye n’Uburezi igihe cyose asohoka mu buryo bukurikije amategeko, byasinywe nababifitiye ububasha. Murakoze.”

- Advertisement -