Nyuma y’imyaka 10, Cristiano na Messi babonye ubahiga ku gihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku isi

Mu birori byabereye mu mugi wa London mu Bwongereza kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nzeri 2018, Luka Modric yahigitse Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ku gihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku isi.

Nyuma y’imyaka 10 nta mukinnyi ugerageza kuba yahigika Messi na Cristiano, umunya Croatia, Luka Modric yaje kwegukana igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.

Modric ageze kuri ibi bigwi nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’isi giherutse kureba mu Burusiya, aho we na Croatia bageze ku mukino wa nyuma ntawabahaga amahirwe ariko bagatsindwa n’Ubufaransa.

Uretse kwitwara neza mu gukombe cy’isi, Modric yafashije ikipe ye ya Real Mdrid gutwara igikombe kiruta ibindi ku makipe yabaye ayambere iwayo ( Uefa Champions League).

Abakinnyi 11 bitwaye neza kurusha abandi

Cristiano ufite ibi bihembo inshuro eshanu, kuri ubu yaje ku mwanya wa 2, naho umunyamisiri Mohamed Salah aza ku mwanya wa 3. Uyu munyafurika, Mohamed Salah ni nawe wahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza muri uyu mwaka 2017/2018, igitego yatsinze Everton muri shampiyona y’abongereza.

Mohamed Salah ashyikirizwa na Didider Drogba igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza.

Thibaut Courtios yahembwe nk’umuzamu wahize abandi naho Didier Deschamps, umutoza w’ikipe y’igihugu y’ubufaransa ahigika abandi batoza mu kwitwara neza dore ko yahesheje Ubufaransa igiombe cy’isi 2018.

Didier Deschamps ahabwa igihembo cy’umutoza wahize abandi. igihembo yashyikirijwe na Arsen Wenger.

Mu bari n’abategarugori, umunyabrazil Malta niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, igihembo atwaye ku nshuro ya gatandatu.

Malta yongeye guhigika abari n’abategarugori baconga ruhago ku nshuro ya gatandatu.
- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here