Ese ni ibiki bidasanzwe byatumye Girabawe Aloysie aba umwarimu mwiza mu Rwanda?

Girabawe Aloysie amaze imyaka irindwi mu mwuga w'ubwarimu

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahnga wa Mwarimu kuri uyu wa gatanu Ukwakira, Girabawe Aloysie yatangajwe nk’umwarimu w’indashyikirwa mu Rwanda 2018, ahembwa ibihembo birimo moto televiziyo ya rutura (flat screen) ndetse na ‘laptop’.

Mu byishimo byinshi, uyu mwarimu usanzwe yigisha ibinyabuzima (biology) mu Karere ka Nyagatare ku ishuri ryisumbuye rya Rukomo (SOPEM), yasobanuye ko bimwe mu byatumye ahiga abandi ari udushya yagaragaje mu myigishirize ye ndetse n’ibindi bikorwa byihariye.

Girabawe avuga ko yigisha isomo rye adakoresheje ibishushanyo gusa ahubwo ko yashatse ‘softwares’ zimufasha kwigisha ibinyabuzima mu mashusho bigatuma abanyeshuri barushaho gusobanukirwa ibyo biga.

Aganira n’itangazamakuru kandi, yavuze ko yifashisha bimwe mu bitabo n’inyandiko ziri mu nteganyanyigisho mpuzamahanga nka Cambridge n’izindi, bigatuma agira icyo yongera mu nteganyanyigisho nshya yo mu Rwanda, dore ko ngo n’ibitabo byayo byari byaratinze kugera kuri bamwe mu barimu.

Girabawe yagize ati: “Nagize umurava no kwitabira. Nagize ibikorwa bitandukanye nko kwitabira amarushanwa ya ‘science’ kandi mfie ceritifika (certificate) ku rwego rw’igihugu nk’umwarimu wagaragaje udushya.”

Guhera mu mwaka wa 2012, Girabawe akosora ibizami bya Leta. Umwaka ushize wa 2017 yatorewe kuyobora rimwe mu itsinda rikosora ndetse avuga ko yagaragaye nk’umwe mu ndashyikirwa zakosoye ibizami.

Ku myaka 32, Girabawe ni umubyeyi w’abana babiri akaba amaze imyaka irindwi mu kazi k’ubwrimu. Yize uburezi mu cyahoze ari Ishuri Nderabarezi rya Kigali (KIE).

Girabawe Aloysie yahembwe moto, flat screen na laptop

Mu bindi bihembo byatanzwe ku barimu, mu gihugu hose hahembwe umwarimu w’indashyikirwa muri buri ntara ndetse na buri karere.

Mu ntara y’Iburasirazuba ahabereye ibirori ku rwego rw’Igihugu, Asiimwe James wo mu Karere ka Nyagatare na Nyirazanazose Rachael bahembwe moto na laptops nk’abahize abandi bose. Umwe yahembwe moto yatanzwe n’Umwarimu SACCO undi ahembwa na MINEDUC.

Nabahire Venant wigisha ku kigo cya Musha Complex School yahembwe tablet yatanzwe na USAID nk’umwarimu w’indashyikirwa mu Karere ka Rwamagana. Abandi bahembwe ni abahize abandi ku rwego rw’umurenge bahembwe imashini ngendanwa ‘laptops’.

- Advertisement -