Sena irasabira abarimu amahugurwa ahoraho ku buryo bw’imyigishirize bugezweho

Abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, basabye leta y’u Rwanda kugenera abarimu amahugurwa ahoraho ku buryo bw’imyigishirize bugezweho kuko hari abarimu bagitsimbaraye ku myigishirize ya kera.

Ibi babisabye nyuma yaho kuri uyu wa kabiri Ishami rishinzwe Ubugenzuzi n’Ireme ry’Uburezi muri MINEDUC ribahaye raporo igizwe n’urutonde rurerure rukubiyemo ibyaba bizitira ireme ry’uburezi kugerwaho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi n’Ireme ry’Uburezi muri MINEDUC, Kageruka Benjamin, yabwiye abo basenateri ko hagaragaye abarimu batsimbaraye ku myigishirize bizemo ha mbere, ishingiye ku ngwa n’ikibaho gusa.

Ati: “Hari abarimu banze kuva muri Knowledge based at all. Tukibaza niba ari amahugurwa make, niba batabyumva…Dufite abarimu umubare utari muto ugikoresha chalk and talk (ugifata ingwa ukagenda usobanura gusa).

Abasenateri ntibumva uburyo ibibazo byo mu burezi bibonwa n’abagenzuzi bo ku rwego rw’igihugu nyamara urwego rw’uburezi rufite abarukurikirana kugeza ku rwego rw’imirenge, bagaragaza ko hakenewe amahugurwa ahoraho ku barimu.

Umwe yagize ati: “Numvaga leta yacu yagombye gukora ku buryo kuri gahunda nk’iyi nshyashya…rwose ababanza guhinduka ba mbere ni abarimu. Abantu bakabigisha, sinzi igihe bagirira ibiruhuko ariko ni ya mezi atatu, ane, atanu babigisha.”

Undi ati: “Niba integanyanyigisho yarasohotse kuva 2016 ubu tukaba turi muri 2018 igiye kurangira abarimu bakiri inyuma gutyo, witeze ute ko abarimu batanga icyo badafite? Abarimu dufite ni ukuvuga ngo ntacyo bazi ukurikije n’amahugurwa ari hasi nayo. Ubwo bariya bantu bakora iki hasi, ese ikigo nk’icyo gikorerwa iki kidasanzwe? Ntabwo abo bana ari uko bafite ADN y’ubuswa.”

Integanyanyigisho nshya aho uburezi bushingira ku bushobozi bw’umunyeshuri yatangiye gukoresha mu Rwanda muri 2016.

Ni muri urwo rwego Sena yatangiye ibikorwa byo kugenzura imikorere ya Guverinoma mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa n’integanyanyigisho zishingiye ku bushobozi mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

- Advertisement -