Byinshi wamenya kuri Mushikiwabo utorewe kuyobora OIF

Bimaze gutangazwa ko Louise Mushikiwabo ari we ugiye kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), ahigitse Mme Michaëlle Jean wari usoje manda ye ya mbere nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu gihe cy’imyaka ine.

Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kuri Twitter byatangaje, Abakuru b’ibihugu na Guverinoma batoyeMushikiwabo ku bwiganze bwa bose mu bari bitabiriye iyi nama.

Mushikiwabo yari ahanganye na Michaëlle Jean wasaga n’uwaterewe ikizere bitewe n’uko yashinjwaga gusesagura umutungo w’umuryango wa OIF, ndetse akaba atari ashyigikiwe cyane kuko yaba ari Canada n’Intara ya Québec byari byiyunze ku bindi bihugu bya Africa n’Ubufaransa bishyigikiye Louise Mushikiwabo.

Mme Louise Mushikiwabo yari amaze hafi imyaka 10 ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Louise Mushikiwabo yavutse taliki 22, Gicurasi, 1961. Yarangije amasomo ye muri Kaminuza muri 1988 ubwo yigaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yakoze muri Banki ya Africa y’iterambere muri Tunisia aza no gukora mu ishami ryayo ry’itumanaho.

Afatanyije n’umunyamakuru w’Umunyamerika Jack Krammer, muri 2006 Mushikiwabo yanditse igitabo yise ‘Rwanda Means the Universe’ (Kuvuga u Rwanda ni ukuvuga Isanzure), igitabo cyavugaga ku mateka ye n’ay’iterambere ry’u Rwanda

Muri byinshi yakoze harimo kuba Minisitiri w’Itangazamakuru mu Rwanda asimbuye Prof Laurent Nkusi, byamuharuriye inzira yo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri 2009 kugeza ubu.

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018, nibwo atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuriwemo n’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF).

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here