Iburengerazuba: Polisi yaburijemo inyerera ry’imisoro ya caguwa irenga miliyoni 3

Nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko hari abacuruzi bakura imyenda n’inkweto bya caguwa mu gihugu cy’abaturanyi bakabicuruza mu buryo bwa magendu, Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba yateguye umukwabo hafatwa abacuruzi babiri bari banyereje imisoro irenga miliyoni 3 n’ibihumbi 300.

Aba bafashwe ni umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi wasanganywe ibiro 15 by’inkweto za caguwa. Undi ni umugore w’imyaka 39 ukomoka mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu wari ufite amabalo 23 y’imyenda angana n’ibiro 585.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko kugira ngo aba bacuruzi bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Aho bamenyesheje inzego za Polisi ko hari abantu bacuruza imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.

Yagize ati: “Abaturage bari bamaze iminsi bafite amakuru ko uriya mudamu acuruza caguwa rwihishwa, twagiye iwe turamusaka, mu nzu ye tuhasanga amabalo 13 y’imyenda ya caguwa. Uriya musore we yafatiwe muri bariyeri ya mugitondo kuko twari dufite amakuru ko ari bunyure muri uriya muhanda Kamembe-Bugarama.”

CIP Gasasira akangurira abaturage gucika ku muco wo kunyereza imisoro ya Leta, kuko umucuruzi udasora aba adindiza Igihugu mu iterambere.

Yagize ati: “Buri muntu wese azi neza ko ku gira ngo igihugu gitere imbere bituruka ku misoro y’abenegihugu, by’umwihariko nk’igihugu cyacu nta wundi mutungo kamere dufite.”

Nk’uko Ikigo cy’Iguhugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kibivuga, ibalo imwe y’imyenda ya caguwa idasoze, umucuruzi aba anyereje amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 250. Naho ikiro kimwe k’inkweto za caguwa cyo gisora amafaramga arenga ibihumbi 4 na 380.

Ibicuruzwa byafashwe byashyikirijwe ishami rya Polisi rirwanya ubucuruzi bwa magendu, naho abacuruzi bo bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here