Liberia: Inkongi y’umuriro yahitanye abanyeshuri 26

Umuriro ukomeye wibasiye ishuri ricumbikira abanyeshuri riherereye hafi  y’umurwa mukuru wa Liberia, Monrovia uhitana ubuzima bw’abanyeshuri bagera kuri 26 bari baryamye muri imwe mu nyubako bararagamo (Dortoire) ifatanye n’umusigiti.

Iyi nkongi yibasiye iyi nyubako yatangiye mu rukerera ubwo abanyeshuri biga baba muri icyo kigo bari bagisinziriye.

Umwe mu babonye iyi nkongi iba witwa Emmanuel Herbert yatangaje ko ubwo yicuraga yerekeje hanze yumvise urusaku ry’ibirimi by’umuriro akihutira gutabariza abo bana barimo bashya.

Yagize ati “ubwo nari mvuye hanze nabonye ibara ry’umutuku ryiganje ahantu hose. Nerekeje amaso mu idirishya mbona agace kose kamaze gufatwa n’inkongi.”

Yavuze ko atigeze abona uko yinjira muri iriya nyubako kuko yari ifite umuryango umwe na wo wari ufunze.

Perezida w’iki gihugu George Weahyanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter yihanganisha imiryango y’abana baguye muri iyi mpanuka.

George Weah yanditse agira ati “Imiryango ndetse n’umuryango mugari w’Abayisilamu, Imana ibakomeze kandi ibahe imbaraga zo kwihangana. Dukomeze kuzirikana iyi miryango mu masengesho dukora.”

Umuvugizi wa Polisi Moses Carter yatangaje ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, gusa haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane imbarutso nyayo.

Abanyeshuri bahitanywe n’iyi nkongi bari hagati y’imyaka 10 na 20.

Imibiri y’aba banyeshuri yakuwe muri iyo nyubako bahiriyemo, biteganyijwe ko iza gushyingurwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here