Kenya: Abana barindwi bagwiriwe n’ishuri barapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mberebana barindwi bigaga mu ishuri ribanza ryigenga riherereye mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi bagwiriwe n’inyubako y’ishuri barapfa.

Benshi muri bo bakomeretse bajyanwa ku bitaro, abategetsi bemeje ko abana barindwi bahasize ubuzima.

Iri shuri ryubakishije imbaho n’amabati ryaguye hashize umwanya muto abana batangiye amasomo.

Umuvugizi wa Leta ,Cyrus Oguna yavuze ko kugeza ubu ibarura ryakozwe ryagaragaje ko abaneshuri barindwi arb o bamaze gupfa, mu gihe abandi 57 bakomeretse.

Umuyobozi w’iri shuri, Moses Ndirangu yavuze ko iri shuri ryasenyutse kubera igitembo kinini cy’imyanda kiri hafi yaryo cyajegeje umusingi w’ishuri.

Alfred Omenya umuhanga mu bwubatsi avuga ko iri shuri ryari ryaratinze kugwa kuko ryubatse mu buryo budakwiriye. Ati “ryari riteje akaga ubuzima bw’abaryigiramo.”

- Advertisement -