Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Musanze yafaashe umugabo w’imyaka 37, uvuka mu karere ka Burera mu murenge wa Cyeru, afite uruhushya rwo gutwara imodoka (Categorie B) rutari umwimerere.

Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 23 Nzeri, nibwo uyu mugabo wakoreraga mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza yafatanywe uruhushya rw’urwiganano,

uyu mugabo akimara gufatwa yavuze ko urwo ruhushya yari yararuhawe muri Kanama uyu mwaka nyuma yo gutanga amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 300.  Aya mafaranga ngo akaba yarayahaye abagabo babiri bavugaga ko bashinzwe umutekano, umwe ari umusirikare undi akaba umupolisi bamwizeza ko bazamuha uruhushya rwo gutwara imodoka ntoya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko mu iperereza ryakozwe byaje kugaragara ko abo bantu badakora muri izo nzego avuga ko uwo yita umusirikare ari umuturage usanzwe urimo gushakishwa  n’ubutabera,mu gihe uwo yita umupolisi na we atagaragara muri Polisi y’igihugu..

CIP Rugigana avuga ko uyu muturage nyuma yo kugongera umuntu mu mujyi wa Musanze mu murenge wa Muhoza ariko ugonzwe ntapfe, abapolisi bafatiriye  uruhushya rwe ariko nyuma baje kurutwara nibwo bigaragara ko ari uruhimbano.

CIP Rugigana yaboneho  kugira  inama abantu, by’umwihariko abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kuba maso no gushishoza bakirinda ababizeza ibitangaza bishobora kubaviramo ibihano. anabibutsa ko serivisi za Polisi y’u Rwanda zitangwa mu mucyo nta kiguzi, abakangurira kujya bakora ibizamini kugira ngo babone impushya bashaka zose zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati: “Nta munsi Polisi y’u Rwanda idakangurira abantu kwirinda abaza babashuka babizeza kubaha impushya n’ibindi byangombwa bitandukanye biyitirira inzego badakorera. Turagira ngo twongere dukangurire abantu ko ushaka serivisi muri Polisi y’u Rwanda ayihabwa binyuze mu mucyo, nta kiguzi.”

CIP Rugigana arasaba abaturage gukoresha uburenganzira bwabo  bagakorera perime zemewe mu buryo bwemewe uyitsindiye akayihabwa kuruta kwishora mu bibazo bizabagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.

Uyu mugabo yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza aho ari gukurikiranwa kuri iki cyaha.

Ingingo ya 276 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here