Arabie Saoudite: Umwe mu barindaga umwami yishwe arashwe n’inshuti ye

Leta ya Arabie Saoudite yatangaje ko Jenerali Abdel Aziz al-Fagham wahoze ari mu barinda umwami Salman wa w’iki gihugu yishwe arashwe n’umwe mu nshuti ze nyuma y’ushyamirane bwabaye hagati yabo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu ubwo Jenerali Fagham yari yasuye inshuti ye Mamdouh bin Meshaal Al Ali mu mujyi wa Jeddah.

Polisi y’iki gihugu yasohoye itangazo rivuga ko Ali yahise ava mu nzu baganiriragamo akajya kuzana imbunda ari na yo yarashishije uwo Fagham warindaga umwami.

Iri tangazo risobanura ko na we yahise yicwa arashwe nyuma yo kwanga kwishyikiriza polisi.

Aya makimbirane yakomerekeyemo abandi bantu barindwi barimo babiri bo muri urwo rugo rw’inshuti Jenerali Fagham yari yasuye, ndetse n’abashinzwe umutekano batanu bari bari muri uko kurasana.

Jenerali Abdel Aziz al-Fagham yari umwe mu babaga hafi umwami Salman aho yanarinze igihe kinini se wanze, umwami Abdullah.

Jenerali Fagham yari akunzwe cyane n’abaturage ba Arabie Saoudite

Uyu kandi yari azwi cyane n’abatuye iki gihugu aho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye batanze ubutumwa bw’akababaro, bamwe bamwita “intwari” na “malayika murinzi”.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here