Central Africa: Abaturage bishimiye ibikorwa Ingabo na Polisi by’u Rwanda babagezaho

Abaturage bo muri Central Africa bishimiye ibikorwa byiza birimo n’umuganda ukorwa n’Ingabo na Polisi by’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano muri iki.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019, aba baturage bagaragarije ibyishimo izi ngabo na Polisi by’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro, nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo guharura umuhanda uhuza Arondisoma (Arrodissement) ya 5 n’iya 3 mu mudugudu w’ahitwa Bazanga mu mujyi wa Bangui bakoreyeyo.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abaturage b’impande zombi hagati y’abayisiramu n’abakirisitu ndetse n’abayobozi batandukanye barimo uwa Arondisoma ya 5, Alain YEMO n’umujyanama  wa MINUSCA mu n’uburinganire Lt. Col. Ngom Aissatou, uhagarariye abanyarwanda muri iki gihugu  Bizimana Claude n’abandi batandukanye.

Aba bayobozi ndetse n’abaturage bose muri rusange, bashimiye Ingabo na Police by’u Rwanda k’ubwo kubasukurira umuhanda wari ukikijwe n’ibigunda ndetse n’ibiziba by’amazi.

Alain YEMO mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muganda yabanje gushimira abaturage bitabiriye umuganda, ariko cyane cyane ashimira  Ingabo na Polisi  by’u Rwanda mu gikorwa cyiza bakoze anavuga ko kibafasha kugira isuku no kwirinda indwara zitandukanye.

Yagize ati: “Iki n’igikorwa k’indashyikirwa cyakozwe n’inshuti zacu z’abanyarwanda kigamije kuzamura imibereho n’ubuzima bwiza bw’abaturage bacu kubera ko ni urufunguzo rwo kurwanya indwara z’ibyorezo nka Maraliya, Korera, Ebola n’izindi.”

Bizimana Claude uhagarariye abanyarwanda muri iki gihugu, yasobanuye ko impamvu y’igikorwa nka kiriya ari uguhuza abaturage b’impande zombi bagakorera hamwe isuku kuko ariyo soko y’ubuzima no kwishakamo ibisubizo.

Yasabye abaturage b’iki gihugu kwimakaza umuco wo gukorera hamwe bagahuza muri byose mu kwishakamo ibisubizo.

Umuganda ni kimwe mu bifasha kugira uruhare mu gushyigikira ubumwe hagati y’abakrisitu n’abayisilamu, watangijwe mu gihugu cya Central Africa ubwo ingabo na Polisi by’u Rwanda bageraga mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu kimaze igihe kirekire mu makimbirane yaturutse ku kutumvikana kwa ziriya mpande zombi.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here