Messi yatangaje ko atishimiye ikemezo cya Real Madrid ubwo yarekuraga Christiano

Umukinnyi ukomoka muri Argentine Lionel Messi yagaragaje ko yababajwe no kubona ikipe ya Real Madrid irekura Cristiano akajya hanze ya Shampiyona ya Espagne (La Liga). Ati “Nifuzaga ko yaguma muri La Liga. El Classico yatakaje umwimerere wayo”.

Uyu mukinnyi ikipe ya FC Barcelona imaze igihe igenderaho, yatangaje ko kuba Shampiyona ya Espagne itagikinamo umukinnyi nka Cristiano Ronaldo byagabanyije ubukana bwayo ndeste n’umwimerere w’umukino uhuza iyi kipe na Real Madrid urushaho gutakara.

Messi avuga ko iyo aya makipe yabagaye agiye guhura uruhande rumwe rufite Cristiano byongeraga ubukana bw’umukino kuko n’abakunzi bayo makipe yombi babaga bategereje kureba uko aba bakinnyi bari bwitware, kuruta uko babaga bategereje umusaruro w’amakipe ubwayo.

Aganira na RAC1, yagize ati “Real Madrid izakomeza gutanga akazi gakomeye ku yandi makipe kuko ifite abakinnyi beza cyane, gusa Ronaldo yongeraga uburyohe bwa Shampiyona n’umukino waduhuzaga muri delibi ya El Classico”.

Uyu munya-Argentine uherutse guhabwa igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi mu mwaka w’imikino ushize wa 2018-2019, yagaragaje ko kuba Real Madrid itari kwitwara neza bifitanye isano no kuba itagifite umukinnyi nka Cristiano washoboraga kuba yashakira ikipe igitego kandi akabigeraho.  

Cristiano Ronaldo yavuye muri Real Madrid mu mpeshyi ya 2018, yerekeza muri Juventus aguzwe miliyoni 100€, asinya amasezerano y’imyaka ine akinira iyi kipe yo mu Butaliyani.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here