Muhizi Kageruka Benjamin agizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza


kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2019, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko Muhizi Kageruka Benjamin abaye umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC)

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi rigashyirwaho umukono na Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugène , ryagaragaje ko Muhizi kageruka Benjamin yashyizwe kuri uyu mwanya wari usanzweho Dr Muvunyi Emmanuel.

Dr. Muvunyi Emmanuel yari amaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya aho yawushyizweho tariki 5 Mata 2017 mu gihe yari aje asimbura Dr Mugisha Sebasaza Innocent.

Dr Sebasaza we yari yakuweho n’Inama y’Abaminisitiri nyuma yuko hizwe kuri raporo ijyanye n’imikorere ya za kaminuza zo mu Rwanda yatumye inyinshi zihagarikwa.

Muhizi Kageruka Benjamin ashyizwe kuri uyu mwanya w’Umuyobozi w’Agateganyo wa HEC nyuma yuko ahinduriwe imirimo aho yari asanzwe akora mu Rwego rw’uburezi mu Rwanda.

Muhizi Kageruka Benjamin wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza

Uretse kuba muhizi yarakoze mu rwego rw’uburezi, yigeze no kuba Ushinzwe ireme ry’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi.

Muhizi kandi yanabaye umuyobozi ushinzwe kumenya no gukemura ibibazo by’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye mu 2014.

Kugeza ubu HEC ntiratangaza impamvu habayeho zino mpinduka.



- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here