Kenya: Umupadiri warumaze iminsi 7 ashimuswe yagaragaye yapfuye

Umupadiri w’umunya-Kenya yagaragaye yitabye Imana nyuma y’iminsi 7 ashimuswe.

Standard Digital ivuga ko Padiri Michael Maingi Kyengo yashimuswe tariki ya 7 Ukwakira avanywe kuri paruwasi ya Thatha iherereye mu mujyi wa Machakos, nyuma akaza gusangwa yarashyinguwe yarashyinguwe ku nkombe y’umugezi wa Gathingiri uherereye mu gace ka Embu.

Polisi ya Kenya itangaza ko Padiri Kyengo warufite imyaka 43 yishwe urw’agashinyaguro dore mbere yuko ba rushimusi bamushyingura babanje kumukuramo ingoto, bagakata n’ibice by’umupiri we.

Uretse kuba baratweye imodoka yaratwaye, aba bakekwaho kwica padiri Kyengo, bagiye no kuri banki yabitsagamo babikuza amafaranga yarafiteyo.

Babri muri bane bakekwaho kwica Padiri Kyengo batawe muri yombi, akaba ari nabo beretse polisi aho bashyinguye umurambo we nyuma yo kumwivugana.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Embu, Daniel Rukanga, avuga ko bagiye gukora iperereza bakamenya icyari cyihishe inyuma urupfu rwa padiri Kyengo.

Ati “Turashaka gupima umurambo kugira ngo ukuri gushyirwe ahagaragara. Turi gukora n’iperereza ku bicanyi kugira ngo tumenye icyihishe inyuma y’iki gikorwa cy’ubunyamanswa.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu itsinda ry’inzobere rigizwe n’abazi kumenya icyateye urupfu cyangwa indwara runaka baza kujya ahabereye icyaha mu rwego rwo kumenya byinshi ku rupfu rwa Kyengo.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here