Dr Augustin Iyamuremye atorewe kuyobora Sena yizeza ubufatanye na bagenzi be

Perezida mushya wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yashimiye Umukuru w’Igihugu ku kizere yamugaragarije, amwizeza kutazatatira ngo amutenguhe

Kuri uyu wa Kane Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo Dr Iyamuremye Augustin watorewe gusimbura Bernard Makuza  ku mwanya w’umuyobozi  wa Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka 5, yizeza ubufatanye na bagenzi be mu guharanira iterambere ry’Igihugu.

Dr Iyamuremye Augustin yatsindiye uyu mwanya atowe ku majwi 25, ahigika Zephyrin Kalimba bahataniraga uyu mwanya we wagize ijwi rimwe.

Perezida mushya wa Sena yashimiye Umukuru w’Igihugu ku kizere yamugaragarije, amwizeza kutazatatira ngo amutenguhe.

Ati Icyo nabizeza mfatanyijie na bagenzi bange bo muri Biro (ya Sena) ni uko tuzashyira hamwe, tukumvikana tugafatanya tugatanga ingufu zacu zose kugira ngo turwanire inyungu rusange z’Abanyarwanda.”

Yakomeje ashimira Abasenateri bamutoye we na ba Visi Perezida abasaba ko bazabatera inkunga kugira ngo basohoze iyo nshingano itoroshye.

Usibye Dr. Augustin Iyamuremye watorewe kuba Perezida wa Sena, Hon. Dr. Mukabaramba Alvera yagizwe Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi, mu gihe Hon. Nyirasafari Espérance yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Nk’uko itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ribiteganya, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80 igika cya mbere, agace ka 2, n’igika cya 5. Umukuru w’igihugu yemerewe gushyiraho abasenateri umunani.

Aba bane bashyizweho n’Umukuru w’igihugu bagomba kwiyongeraho abandi bane kugira ngo uriya mubare Itegeko Nshinga rimwemerera wuzure.

Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Sena igizwe n’Abasenateri 26 barimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma, ndeste no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu.

Nyuma y’aba umunani bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu, iriya ngingo ya 80 iteganya ko hari abandi 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imiyoborere y’Igihugu, mu gihe bane bo bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Hari kandi umwarimu 1 cyangwa umushakashatsi wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije, utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo, hakaba n’umwarimu 1 cyangwa umushakashatsi 1 wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije, utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Abasenateri 20 bashya nibo binjiye muri Sena, mu gihe abandi 6 basanzwemo ariko manda yabo ikaba izarangira umwaka utaha.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here