Zari arashinja Kompanyi y’indege ya Kenya Airways Ubujura

Zari avuga ko atari ubwa mbere aburira ibintu bye mu ndege y’iyi Kompanyi

Umuherwekazi wo muri Uganda Zari Hassan arashinja Kompanyi y’indege ya Kenya Airways kumwiba imibavu ihenze yari avanye i Dubai.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ku munsi wejo Zari yatangaje ko atari ubwa mbere aburira ibintu bye mu ndege y’iyi Kompanyi.

Ati “Nababajwe na Kenya Airlines . Buri gihe mbabera indahemuka ariko mwebwe mukampemukira.  Ubundi nagiye mbyirengagiza ariko kuri iyi nshuro oya. Imibavu yose nahawe n’inshuti zanjye i Dubai yabuze.”

Yakomeje agira ati “ Muzi igihe nzagarukira, uwajyanye ibyanjye yazabingarurira kuko ntimwantwariye ubuntu. Mureke dusoze uyu mubano mu mahoro.”

Kenya Airways ntiyigeze ihakana ibivugwa na Zari gusa yamwijeje ko hari icyo igiye kubikoraho. Iti “ Zari, twifuza ko buri wese yagirana natwe ibihe byiza. Twakwandikiye tugira ngo tumenye ibijyanye n’urugendo rwawe bityo natwe tumenye uko tuza kubikurikirana, tumenye ibyabaye. Dutegereje igisubizo cyawe.”

Zari wahoze ari umugore wa Diamond  bafitanye n’abana babiri azwiho gukora ingendo nyinshi hirya no hino ku isi bitewe n’ubucuruzi bwe ndetse no gukunda gutembera i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Hari hashize iminsi havugwa umubano wihariye afitanye n’umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, aho hari amashusho yagiye hanze bombi bari kugirana ibihe byiza ubwo uyu mugore yari yasuye The Ben iwe mu rugo aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Hari hashize iminsi havugwa umubano wihariye hagati ya Zari n’umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben
- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here