Dr Augustin Iyamuremye watorewe kuyobora Sena ni muntu ki?

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2019, Dr. Iyamuremye Augustin yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka 5 asimbura Bernard Makuza.

Dr. Iyamuremye yari yamamajwe na Hon.Karangwa Chrysologue,aza kugirirwa ikizere na bagenzi be 24 yegukana uyu mwanya atsinze Zephyrin Kalimba bari bahanganye kuri uyu  mwanya.

Karangwa yasobanuye ko kuba Dr. Iyamuremye Augustin yarayoboye inzego zinyuranye mu gihugu abishingiraho amutanga nk’umukandida muri ariya matora.

Dr. Iyamuremye yavutse ku ya 15 Werurwe mu 1946. Bivuze ko kuri ubu afite imyaka 73. Yavukiye ahitwa i Shyanda, Save, ubu ni mu Karere ka Gisagara.

Yashakanye na Regina Sindikubwabo; umukobwa wa Theodore Sindikubwabo wabaye Perezida wa Repubulika nyuma y’urupfu rwa Habyarimana Juvénal.

Yize amashuri abanza i Save, guhera mu 1953-1959. Amashuri yisumbuye yayize i Kabwayi, Save n’ i Kansi guhera mu 1960-1967.

Yagiye mu Bubiligi kwiga amasomo y’Inozabumenyi muri Kaminuza 1968-1969, mu gihe guhera mu mwaka w’1971-1976 yigaga ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo (Veterinary Medicine) muri kiriya gihugu.

Ni Umwe mu Banyarwanda bake bize hambere kandi bakigira i Burayi; ibyo ngo abikesha uwigeze kuba Minisitiri w’Uburezi witwaga Makuza (Se wa Makuza Bernard wayoboraga Sena).

Dr. Iyamuremye ni inzobere mu buvuzi bw’amatungo, ariko asobanukiwe cyane ibijyanye n’imiyoborere y’u Rwanda.

Abarizwa mu ishyaka rya PSD, ubusanzwe yayoboraga Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Yakoze inshingano zitandukanye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, Sindikubwaho Theodore, Pasteur Bizimungu na Perezida Paul Kagame.

Kuva mu 1977-1984, yari Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda. Mu Ukuboza 1990-1992, aba Perefe wa Gitarama.

Guhera muri Kamena 1992- Mata 1994 yari Umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, muri Nyakanga 1994-1998 aba Minisitiri w’Ubuhinzi.

Kuva mu 1998 kugeza muri Nyakanga yo mu 1999, yari Minisitiri w’Itangazamakuru. Muri Nyakanga 1999 – Werurwe 2000, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Mu gihe kuva mu 2001-2003 yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Dr Iyamuremye yakoze inozabumenyi muri Microbiology muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa; mu ishami ry’Ubuvuzi.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here