Kaminuza y’u Rwanda yagabanyije umubare w’abajyaga bitabira ibirori bya Graduation

Ingano ya Sitade Mpuzamahanga Ya Huye yatumye umubare w'abajyaga baherekeza abajya mu birori byo guhabwa impamyabumenyi zo kurangiza muri Kaminuza y'u Rwanda bagabanwa

Kaminuza y’u Rwanda yagabanyije umubare w’abajyaga baherekeza abayirangijemo, mu birori byo guhabwa impamyabumenyi  bizwi nka graduation, bava kuri 2 bagera kuri umwe

Ubusanzwe muri ibi birori, Umunyeshuri urangije yabaga yemerewe guherekezwa n’abantu batarenze babiri, mu gihe  ibiteganyijwe kuzabera kuri Stade ya Huye, ku wa 8 Ugushingo 2019, yemerewe guherekezwa n’umushyitsi umwe.

Itangazo ryashyizweho umukono ku wa 17 Ukwakira 2019, rigaragara kuri website y’iyi kaminuza, rimenyesha abanyeshuri ibisabwa n’igihe bazajya gufata imyenda bazambara muri ibi birori, rivuga ko impamvu yo kugabanya umubare w’abashyitsi baherekezaga abarangije amasomo  ari ubuto bwa Sitade  ya Huye izakira ibi birori.

Mu gika cyaryo gisoza rigira riti “ Bitewe n’umubare munini w’abariburangize kaminuza uyu mwaka ndetse n’ingano yahazabera ibirori byabo, buri umwe azemererwa kuzana umushyitsi umwe.”

Iri tangazo rije mugihe iryo yariherutse gutanga rimesha ko ibirori by’uyu mwaka bizabera I Huye arinaho byabereye umwaka ushize, abanyeshuri bamwe bagaragaye bataryishimira bagaragaza ko iyi sitade itazabasha kubakira bagasaba ko byasubizwa i Kigali kuri sitade Amahoro byari bisanzwe bibera.

Umwe muri bo yari yanditse asubiza iyi kaminuza imaze kubifuriza imyiteguro byiza ya ‘graduation’ Ibinyujijwe ku rukuta rwayo rwa tweeter, agira ati :“mubigumishe stade Amahoro rwose ubu kweli stade y’i Huye yuzura abanyeshuri ba CBE(koreji y’ubucuruzi n’ubukungu) gusa none niho twese mutujyanye…”

uyu ari mubari baragaragaje impungenge ko Sitade ya Huye ishobora kuba idafite ubushobozi bwo kwakira uyu muhango wa graduation nkuko warusanzwe ukorwa

Kuba abanyeshuri babaga bemerewe guherekezwa n’abashyitsi babiri, bamwe mu banyeshuri babona ko byahaga  ababyeyi amahirwe yo gukurikirana ibirori by’abana babo ngo no kuzirikana ubufatanye mu gufasha abanyeshuri mu myigire birushijejo. Kuri iyi nshuro baravuga ko bamwe mu barikuzahekezwa n’ababyeyi bombi  bishobora kuzababera ihurizo rikomeye ryo guhitamo uzabaherekeza.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo muri iyi Kaminuza umwaka ushize ni ibihumbi birindwi na mirongo itanu(7050). Niba buri umwe yari yemerewe guherekezwa n’abashyitsi batarenze 2, hakaniyongeraho abakozi bayo n’abandi bashyitsi. Bisobanuye ko nibura Stade ya Huye yari iteraniyemo abarenga ibihumbi 21, mu gihe yakira ibihumbi makumyabiri iyo ntabindi byicaro biyiteguwemo.

Mu mwaka wa 2018 ibirori bya graduation byabereye i Huye. Ifoto ya The New Times

Ese kaminuza y’u Rwanda ifite gahunda yo kuba umwaka utaha yasubiza uyu muhango wo gusezerera abanyeshuri i Kigali kuri stade Amahoro yo yakira benshi? Haba hari ubundi buryo izifashisha ikabona ahandi ho kuwukorera hakira abantu benhshi? Ese bizaguma uku, urangije age aherekezwa n’umushyitsi umwe? Ese bigumye uku cyangwa hakabaho izindi mpinduka haricyo bitwaye? Ibi byose  bizagarukwaho mu nkuru y’ubutaha.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here