Amarushanwa yo gushaka abajya mu Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ararimbanyije

Kuva ku wa 16 Ukwakira 2019,  Minisiteri y’Umuco na Siporo iri mu gikorwa cyo gushaka abantu 100 bazajya mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza. Yateguye amarushanwa ari kubera mu Ntara zose z’Igihugu akaba yaratangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze

Aya marushanwa yahuriyemo abagera kuri 70 bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo Imbyino, Indirimbo, Intore,  ndetse n’abacuranga mu buryo bwa gakondo.

Atangiza ku mugaragaro aya marushanwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Bagirishya Pierre Claver yashimiye  MINISPOC ko yahisemo ko Musanze ari yo itangirizwamo aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu, asaba abatabashije kurenga iri jonjora gukomeza imyitozo kugira ngo bongere ubumenyi bazatoranywe ubutaha.

Intore Masamba, Umutoza w’itorero ndangamuco ry’Igihugu ‘Urukerereza’, avuga ko iki ari igikorwa kiba buri myaka  ibiri, kandi ko ari urubuga ku bafite impano rwo kwigaragaza ngo babyaze umusaruro impano zabo. Ati “Ni nk’uko umukinnyi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.”

Aya marushanwa azajya aba iminsi ibiri muri buri Ntara y’u Rwanda

Uyu munsi ku wa 18-19 Ukwakira 2019 aya marushanwa yakomereje  mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi, akazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza tariki 20-21 Ukwakira, hakurikireho i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 22-23 Ukwakira 2019.

Bazasoreza kuzenguruka Intara mu Mujyi wa Kigali tariki 24-25 Ukwakira 2019 muri Petit Stade i Remera.

Gusoza aya marushanwa biteganyijwe tariki 2-4 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade i Remera ubwo hazaba hatoranywa ku rwego rw’Igihugu abinjira mu itorero ry’igihugu.

Ibyiciro bihatanirwamo ni ukubyina, umuhamirizo w’intore n’abiyereka, kuririmba, abakaraza no gucuranga ibicurangisho gakondo.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here