RALC: Dr.Jacques Nzabonimpa arasaba abiyita Slay Queens badafite akazi guhindura umuvuno bagaharanira kwigira

Dr. Jacques NZABONIMPA Uyobora Ishami ry’Umuco muri RALC

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC), Dr. Jacques NZABONIMPA avuga ko mu bihugu by’amahanga   Slay queens   ari abategarugori bafite akazi babashije kwigira barangwa n’umuco wo kwereka abababona ko bameze neza babinyujije mu myambarire, imodoka bagendamo n’ibindi  bitandukanye  bityo  agasaba  abanyarwanda badafite akazi  bari kujya mu ba slay queens, kwirinda kwiyandarika ahubwo bakazirikana ko kwigira ari indangagaciro y’Abanyarwanda idasigana no kwiyubaha.

Muri iyi minsi iyo usuye imbugankoranyambaga nka  instragran; facceebook na youtube usanganizwa amashusho cyangwa amafoto ya bamwe mu bakobwa bamaze kumenyekana ko biyita cyangwa bitwa ‘slay queens’, bagaragaza ko babayeho ubuzima buhenze, yaba imyambarire cyangwa aho basohokera. Uko babayeho n’aho bakura amafaranga  abafasha  kugaragara nkaho babayeho neza, ntibivugwaho rumwe  n’ababakurikirana umunsi ku munsi.

Mu kiganiro kihariye umunyamakuru w’ishusho.org, yagiranye n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr. Jacques NZABONIMPA agaragagaza ko aba barikwigaragaza nk’aba slayqueen mu Rwanda barikubikora nabi, abishingiye ku kuba abenshi usanga nta kazi bafite mu gihe mu bihugu by’amahanga ngo “ slay queen” aba afite akazi kazwi kandi yarabashije kwigira.

Yagize ati : “uriya muco w’aba Slayquen, mu bindi bihugu baba ari abantu, abakobwa cg muri make abategarugori baharanira kwigira icyambere cyo no kubaho neza, bagakora uburyo ubwo aribwo bwose bagakora ariko biyubaha bakambara neza.”

Akomeza agira ati : “Rero ikigaragara nuko mu Rwanda hari abakobwa binjiye muri uwo muco w’amahanga nyine bakawujyamo badafite akazi ariko hanze(mu bindi bihugu) ni abakobwa bafite akazi baharanira kwigira, noneho bakereka n’abandi ko bashoboye kwiteza imbere bo ubwabo, bakabyerekana ari mu myambarire, mu modoka bagendamo bavanye mu maboko yabo. Ubwo rero igihari hano urabona ko abarikubijyamo barikubijyamo nabi.”

Dr.NZABONIMPA avuga ko atari abakobwa batandukiriye gusa, ngo hari n’abangu abona basigaye bafite umuco nk’uwo abiyita  slay queen , ingingo aheraho abasaba kwibuka no kuzirikana ko Kwigira ari indangagaciro y’abanyarwanda idasigana no kwihesha agaciro, bagashishoza mugihe  bigana ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “ufite gushakisha, ari ubwo bukire, ari ayo mafaranga, ari ya myambarire ubona kuri social media(Imbuga nkoranyambaga) ukayashakisha nabi bikarangira nabi […] Ntanubwo biri mu bakobwa gusa, abahungu bo sinzi ukuntu tuzabita, niba ari ba ‘slay king!’ ntabwo mbizi uko tuzabita. No mu bahungu birimo ugasanga hari abahungu b’imburamukoro ariko icyo tubakangurira ni ukwigira ariko ukigira utiyandaritse, utitesheje agaciro”

Bamwe mu bavugwa ko ari slay queens twabashije kuganira , twirinze kugaragaza amazina yabo, bahuriza ku kuvuga ko bakora akazi ko kwerekana imideri gusa ngo baterwa ipfunwe nuko  hari abadahwema kubashyira mu majwi babita imburamukoro bakabashinja ko biyerekana  bagamije gukurura abagabo ngo babacutse utwabo, icyo bamwe bita “gukura ibyinyo” abagabo. Nyamara bo bavugako biyerekana kubwo kumurika imideri ntakindi baba bagamije.

Imibereho y’aba bakobwa bamaze kumenyekana nka slay queens, barimo abadatinya kwifotoza bagaragaza ubwambure bwabo nyamara ngo bihabanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda, no kuba bashinjwa ubusambanyi, ubusinzi nicyo bamwe bita “gukura ibyinyo”, mu mboni za besnhi ngo bituma bafata slayqueen nk’umukobwa wataye umuco.

Ku ruhande rw’urubyiruko Twaganiriye ruri kurangiza amasomo muri kaminuza y’u Rwanda, rugaragaza ko hatagize igikorwa, iyi myitwarirere  y’abiyita aba Slay queen ku mbuga nkoranyambaga , yakwandura no mu bakiri bato, bakabikurana bikaba byangira ingaruka ku gihugu, umubare w’ abari b’u Rwanda batakaza indangagaciro yo kwigira  ukiyongera.

Ku ruhande rwa RALC ibamara impungenge ivuga ko ihora ibatoza uguharanira kwigira no kwirinda kwiyandarika. igasaba ubufatanye mu ngeri zose uhereye mu muryango bwo kwigisha no kwimakaza indangagaciro Nyarwanda, kugirango abigana umuco runana mvamahang bage babikora mu buryo butabatesha agaciro.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here