Roberto Carlos yahishuye ko yaryamanye na Ronaldo inshuro zirenze izo yabikoranye n’umugore we

Roberto Carlos wahoze akinira ikipe ya Real Madrid

Umunyabigwi Roberto Carlos wakiniraga ikipe ya Real Madrid, yemeje ko yaryamanaga cyane na Ronaldo Luis Nazario, ubwo yabazwaga uwari incuti ye cyane.

Ubwo yasangizaga abafana imibereho yagize agikinira Real Madrid, Roberto Carlos wari uzwi ku mashoti akomeye ahanini yatereraga kure akavamo n’ibitego akina ku ruhande rw’ibumoso yaje kugaruka cyane ku buzima bwo hanze y’ikibuga atangaza ku mugaragaro uwari incuti ye bidasubirwaho.

Mukiganiro kirambuye yagiranye na B-Metro yaje kugaruka ku mubano udasanzwe yari afitanye na Ronaldo Luis Nazario de rima benshi mu Banyarwanda bagiye batazira akabyiniriro kazwi nk’igifaru uzwi nka ‘El Phenomenon mu mupira w’amaguru.

Yavuze ko ku gihe cyabo nk’aba- ‘Glacticos ‘( ibyamamare) bagiranaga ubucuti buhambaye ahanini ngo bwahereye mu 1993 kugeza aho banatwaranye igikombe cy’Isi mu Ikipe y’Igihugu ya Brazil muri 2002.

Abazwa ku mubano we na Ronaldo, yagize ati: “nahuye na Ronaldo mu 1993 kuva ubwo twahuzaga icyumba. Naryamanye na Ronaldo kenshi kurenza uko naryamanye n’umugore wanjye”.

Uretse kuvuga ku mubano we kandi yanemeje ko Real y’aba- Glacticos ba nyabo yabayeho mu myaka mu mwaka wa 2000.

Nubwo ariko avuga ko aba- Glacticos ba nyabo babayeho icyo gihe, bizwi ko uyu murongo wo gukinisha abasitari watangijwe n’uwahoze ari perezida w’iyi kipe witwaga Santiago Bernabeu waje no kwitirirwa sitade y’ikipe ya Real Madrid.

Byari mu myaka ya 1950-1960 nkuko tubisanga urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko Real Madrid yitwaye neza icyo gihe ubwo yarimaze kugura abakinnyi bintarumukwa barimo Alfredo Di Stéfano , Ferenc Puskás, Raymond Kopa , José Santamaría Francisco Gento .

Carlos, ku myaka ye 46 kugeza ubu yashyizwe muri bamwe mu bakinnyi binkorokoro bagizwe abambasaderi b’ikipe ya Real Madrid barimo Ronaldo Luis Nazario, Luis Figo, David Beckham na Zinedine Zidane unauyitoza. Kuri ubu.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here