Rubavu: Yafatiwe mu cyuho yiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Rubavu yafatanye umusore ufite imyaka 18 y’amavuko ikizingo cy’insinga z’amashanyarazi gifite metero 80.

Uyu musore usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare yafatanywe izi nsinga azihetse ku igare avuga ko azivanye k’umusuderi mu Murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu, azishyiriye umuntu uzigura uba mu Murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu (REG) cyari kimaze iminsi kivuga ko hari abantu bakata insinga zikwirakwiza amashanyarazi muri uriya Murenge wa Mudende bigatuma  umuriro utagera ku baturage.

CIP Kayigi avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itegura igikorwa cyo kuzafata abantu baba bakora ibyo byaha.

Ati “Hari hashize iminsi dufite amakuru ko  hari abaturage babura umuriro biturutse ku bantu bakata insinga bakajya kuzigurisha. Twahise dutegura igikorwa cyo gushakisha abo bantu nibwo twafatanaga uriya musore insinga zifite metero 80 atazifitiye ibyangombwa, kandi adashobora no gusobanura aho azikuye.”

CIP Kayigi akomeza avuga ko izo nsinga zigaragara ko zakaswe ahantu, bihurirana n’uko REG  yari yaratanze amakuru ko insinga babuze zagiye zikatwa n’abantu batazwi bigatuma habaho ibura ry’umuriro rya hato na hato.

Yashishikarije gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa byo kwirindira umutekano bakora amarondo, ariko nanone abasaba gufata neza ibikorwa remezo Leta iba yabagejejeho batungira agatoki inzego zibishinzwe igihe babonye cyangwa hari uwo bakeka ko yangiza ibyo bikorwa rusange.

Uyu musore yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Busasamana  kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Ingingo ya 166 y’itegeko nº68/2018, ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ku muntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba.

Ivuga ko iyo urukiko rumuhamije icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kandi kitarenze imyaka ibiri, agacibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) kandi atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Aba kandi ashobora guhanishwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here