Uganda: Umugore ufite abana 44 yahagaritswe kongera kubyara

Mariam Nabatanzi utuye muri Uganda mu gace ka Kasawo yagiriwe inama n’abaganga yo kudakomeza kubyara nyuma yo kubona ko aramutse yongeye ho abandi bana ku bana 44 yabyaye, bishobora ku muzanira ingaruka mbi ku buzima bwe.  

Mariam yashakanye n’umugabo we afite imyaka 12 bwa mbere atangira abyara abana b’impanga z’abana babiri. Nyuma yaho abo bana baje gukurikirwa  n’izindi  mpanga z’abana babiri inshuro eshanu, abyara iz’abana batatu ishuro enye ndetse abyara  n’Iz’abana bane inshuro eshanu.

Nabatanzi w’imyaka 39,  yasenzwe n’umugabo we mu myaka itatu ishize  asigara arera abana bagera kuri 38 wenyine mugihe uwa nyuma  we  yapfuye ari kubyarwa.   Ubuzima ntibwaje korohera Nabatanzi koko we n’abana be ubu babarirwa munsi y’umurongo w’ubukene bukabije kubera kubura ibibatunga bibahagije.

Kugeza kuri ubu abaganga bahagaritse Mariam Nabatanzi kongera kubyara. Nyuma yo guhagarikwa kubyara  yatangarije ikinyamakuru the sun ati: ‘’bakase nyababye’’ ye. Nyuma y’igenzura abaganga bakoze, basanze Nabatanzi afite udusabo tw’intanga ( uturerantanga)  tureture mu buryo budasanzwe   nuko bituma agirwa inama y’uko atagomba no gukoresha ibinini kugirango atabyara  ngo kuko bishobora kumuzanira ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

Inzobere mu kuvura indwara zirebana n’imyororokera y’abagore (Gynaecologist) Dr. Charles Kiggundu uturuka muri Uganda, yemeje ko kuba Nabatanzi yarabashije kubyara abana benshi ngo biterwa n’ “uburumbuke buva kuri karande” (Hereditary).

Nabatanzi yatangaje byinshi ku buzima bwe n’uburyo umugabo we ya musize akigendera.

Yagize ati: “Nakuze ndirira mu myotsi, umugabo wanjye yansize mu bibazo by’ingutu byinshi.

Igihe cyange cyose nagikoresheje nita kubana banjye nka kora kugirango mbone udufaranga”.

Nabatanzi bivugwa ko yagiye akora utuzi dutandukanye mu rwego rwo kurwana ku muryango we aho yacuruje ibyo benshi dukunze kwita inyuma ( ibyuma byashaje). Si ibyo gusa ahubwo yanakoraga umwuga wo gusuka imisatsi, kurimbisha ahakorerwa ibirori n’ibindi.

Ivan Kibuka umwana we mukuru w’ imyaka 23 y’ubukure yavuye mu ishuri kubera nyina Nabatanzi atabashije kuba yamurihirira ishuri. 

Uyu mwana yagize icyo avuga kuri mama we Mariam wabareze uko ari abana 38 aho yagize ati: “Mama yarahangayitse ashenjagurwa n’akazi, tumufasha ibyo dushoboye, nko guteka, gufura ariko n’ubundi niwe ugitwaye umutwaro wose w’umuryango”.

Mariam yatangaje ko akora ibishoboka byose kugirango abana be ‘’babeho mumunezero’’.Ndetse yavuze ko kubera ukuntu yafashe ‘’inshingano z’abantu bakuru’’ akiri  ‘’muto’’, ibi byatumye ntagihe yigeze abona cyo  ‘kwishimisha’.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here